BREAKING

Umutekano

Abanyarwanda babiri basoje amasomo ya gisirikare mu Buhinde

Abasirikare babiri b’u Rwanda, Sous-Lieutenant Fils Niyikiza na Sous-Lieutenant Elie Ndagijimana, bari mu banyeshuri basoje amasomo ya gisirikare bari bamaze igihe bahabwa mu Buhinde.

Umuhango wo gusoza aya masomo wabereye mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare ry’u Buhinde, Indian Military Academy (IMA), riherereye mu gace ka Dehradun, ku wa Gatandatu tariki ya 13 Kamena 2026. Wari uyobowe na Perezida w’u Buhinde, Droupadi Murmu.

Uretse abanyeshuri b’Abahinde, iri shuri ryarangijemo n’abanyeshuri baturutse mu bindi bihugu birimo u Rwanda, aho Sous-Lieutenant Fils Niyikiza na Sous-Lieutenant Elie Ndagijimana bari mu bahawe impamyabumenyi zigaragaza ko barangije amasomo yabo.

Abasirikare b’u Rwanda 2nd Lt. Fils Niyikiza na 2nd Lt. Elie Ndagijimana basoje amasomo ya gisirikare mu Buhinde

Mu butumwa bwatangajwe na Ambasade y’u Rwanda mu Buhinde, yashimye aba bofisiye bato, igaragaza ko biyemeje gukomeza kurangwa n’indangagaciro z’Ingabo z’u Rwanda (RDF), zirimo ubunyangamugayo, imyitwarire myiza, gukunda igihugu no gukora akazi kinyamwuga.

Mu ijambo yagejeje ku barangije aya masomo, Perezida Droupadi Murmu yabibukije ko bafite inshingano zikomeye zo kurinda ubusugire, ubumwe n’umutekano w’ibihugu byabo. Yabasabye guhora bashyira imbere inshingano zabo no gukorera abaturage babo mu buryo burangwa n’ubwitange n’ubunyamwuga.

Ishuri rya Indian Military Academy ni rimwe mu mashuri ya gisirikare akomeye kandi azwi cyane mu Buhinde. Ryashinzwe mu mwaka wa 1932, rifite ubushobozi bwo guhugura abasirikare bagera ku 1.650 icyarimwe.

Indian Military Academy ryashinzwe mu mwaka wa 1932, rifite ubushobozi bwo guhugura abasirikare bagera ku 1.650 icyarimwe.

Amasomo n’imyitozo bitangirwa muri iri shuri bimara hagati y’amezi atatu n’amezi 16 bitewe n’icyiciro cy’amahugurwa. Iri shuri rimaze imyaka myinshi ritanga ubumenyi ku basirikare baturuka mu Buhinde no mu bindi bihugu bitandukanye byo ku Isi.

Isozwa ry’aya masomo ku basirikare b’u Rwanda ni indi ntambwe igaragaza ubufatanye buri hagati y’u Rwanda n’u Buhinde mu bijyanye no kongerera ubushobozi inzego z’umutekano n’igisirikare, hagamijwe gukomeza kubaka igisirikare gikomeye, cy’umwuga kandi gishoboye guhangana n’inshingano z’igihe cya none.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts