BREAKING

AmakuruImyidagaduroUbutabera

Shaddy Boo yajyanywe muri Rehab

Nyuma y’iminsi hacicikana amakuru yavugaga ko Mbabazi Shadia, uzwi nka Shaddyboo, yaba yaratawe muri yombi, amakuru yizewe yemeza ko yajyanywe mu kigo cya Isange Rehabilitation Centre giherereye i Huye, aho agiye gufashwa kuva ku gukoresha ibiyobyabwenge no guhabwa ubufasha mu by’imitekerereze.

Aya makuru yemejwe n’Umuvugizi w’ Urwego rw’ Igihugu rw’ Ubugenzacya (RIB) Murangira Thierry B., avuga ko Shaddyboo atafunzwe ahubwo ko yoherejwe muri icyo kigo ku bushake bwe.

Yagize ati:

“Ntabwo Mbabazi Shadia afunze. Ahubwo, dushingiye ku bisubizo byo muri RFI byafashwe mu gihe cy’iperereza, no ku bushake bwa Shaddyboo, Ubugenzacyaha bwamwohereje muri rehab kugira ngo afashwe kuva ku gukoresha ibiyobyabwenge, ahabwe ubufasha mu by’imitekerereze ndetse hanakorwe isesengura ry’ikibazo gishobora kuba intandaro yo gukoresha ibiyobyabwenge.”

Nk’uko RIB ibitangaza, kujyanwa muri iki kigo bigamije kumufasha kureka gukoresha ibiyobyabwenge no gusuzuma impamvu zaba zarabimuteye, kugira ngo ahabwe ubufasha bukwiye.

Shaddyboo yajyanywe muri Isange Rehabilitation Centre ku wa 6 Nyakanga 2026, nyuma y’iminsi havuzwe amakuru ko yaba yarakorewe icyaha cyo gusambanywa ku gahato, bikavugwa ko byakozwe n’umuhanzi Yugi Umukaraza nyuma yo kumusindisha. Ibyo birego biri mu iperereza ry’inzego zibifitiye ububasha.

Shaddy Boo yajyanywe muri Rehab

Mu iperereza ry’ibanze ryakozwe na RIB, Yugi Umukaraza yatawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha birimo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato n’icyo gukoresha ibiyobyabwenge.

Kugeza ubu, dosiye ye yamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha, buzafata icyemezo cyo kumenya niba ikirego kizashyikirizwa urukiko cyangwa niba hari ikindi cyemezo kizafatwa hakurikijwe amategeko.

Shaddyboo ni umwe mu banyamideli n’abakoresha imbugankoranyambaga bazwi cyane mu Rwanda. Yamenyekanye cyane ku mbuga nkoranyambaga aho akurikirwa n’abantu benshi, by’umwihariko kubera ibikorwa bye mu myidagaduro ‘amafoto n’amashusho yagiye asangiza abakunzi be.

 

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts