BREAKING

AmakuruImibereho Y'AbaturagePolitikiUmutekano

Imyanzuro yafatiwe impunzi z’Abanyarwanda n’Abanye-Congo i Addis Abeba

Mu nama yo ku rwego rw’abaminisitiri yahuje u Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR), yabereye i Addis Abeba muri Ethiopia kuva tariki ya 20 kugeza ku ya 21 Kamena 2026, hafatiwemo imyanzuro ikomeye igamije gushakira ibisubizo birambye ikibazo cy’impunzi z’Abanyarwanda ziri muri RDC n’Abanye-Congo bacumbikiwe mu Rwanda.
Kimwe mu byagarutsweho cyane muri iyi nama ni uko RDC yemeye ku mugaragaro ko ku butaka bwayo habarizwa impunzi n’abasaba ubuhungiro b’Abanyarwanda bagera ku 196.289. Muri bo, 75.421 ni bo bamaze kwandikwa hifashishijwe ibimenyetso ndangamiterere, mu gihe abandi batarabarurwa mu buryo bwuzuye.
Ku ruhande rw’u Rwanda, imibare yatangajwe igaragaza ko rucumbikiye impunzi n’abasaba ubuhungiro b’Abanye-Congo bagera ku 84.456.
Iyi nama yashingiye ku masezerano y’impande eshatu yashyizweho umukono muri Gashyantare 2010 hagati y’u Rwanda, RDC na UNHCR, ndetse no ku mahame mpuzamahanga arengera impunzi. Yanashingiye ku masezerano y’amahoro n’ubufatanye mu iterambere yasinywe n’ibihugu byombi i Washington ku wa 4 Ukuboza 2025.
Abanyarwanda ibihumbi bamaze gutaha
Abitabiriye iyi nama bagaragaje ko hari intambwe imaze guterwa mu gucyura impunzi ku bushake. Guhera muri Mutarama 2025, Abanyarwanda 8.394 bamaze gutahuka bava muri RDC mu mutekano no mu cyubahiro, muri bo 2.347 bakaba baratashye mu mwaka wa 2026 gusa.
Impande zombi zashimye uwo muvuduko, zinemeranya ko mu mwaka wa 2026 hateganyijwe gutahurwa abandi Banyarwanda 10.000.
Ikindi cyagarutsweho ni uko RDC yemeye ko mu bice byo mu majyepfo ya Kivu y’Amajyepfo hari Abanyarwanda barenga 3.600 bamaze kugaragaza ubushake bwo gutaha. Bemeranyijwe ko aba bazajya banyuzwa ku mupaka wa Kamanyola ku ruhande rwa RDC no ku wa Bugarama ku ruhande rw’u Rwanda.
Hari kandi abandi Banyarwanda barenga 400 bamaze igihe kirenga ukwezi bari mu bigo by’agateganyo muri Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo bategereje gutaha.
U Rwanda rwongeye gushimangira ko ruzakomeza kwakira abaturage barwo bose bahisemo gutaha ku bushake, ariko rugakomeza kubahiriza amabwiriza y’ubuzima rusange, cyane cyane ajyanye no gukumira icyorezo cya Ebola gikomeje kugaragara muri RDC.
Abanye-Congo bazatangira gutaha mu Ukwakira
Ku bijyanye n’impunzi z’Abanye-Congo ziri mu Rwanda, impande zombi zagaragaje ko gahunda yo gutahuka ku bushake itaratangira, ariko ko hateganyijwe ko guhera mu Ukwakira 2026, RDC izaba yamaze gutegura no kugaragaza inzira n’ahantu impunzi zizajya zinyura zigaruka iwazo.
U Rwanda rumaze imyaka myinshi rwakira impunzi z’Abanye-Congo, cyane cyane izaturutse mu Burasirazuba bwa RDC, aho nyinshi zivuga ko zahunze umutekano muke, ubwicanyi n’ihohoterwa rikomeje kugaragara muri ibyo bice.
Hazajya habaho inama buri gihembwe
Mu rwego rwo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro yafatiwe i Addis Abeba, impande zombi zemeranyijwe ko buri gihembwe hazajya habaho inama zo gusuzuma aho ibikorwa bigeze. Izi nama zizajya ziba imbonankubone cyangwa hifashishijwe ikoranabuhanga.
Inama ya mbere muri uru rwego iteganyijwe muri Nzeri 2026, ikazibanda ku kureba aho gahunda yo gutahuka ku bushake igeze n’ibikenewe kugira ngo irusheho kugenda neza.
UNHCR yashimiwe uruhare rwayo
UNHCR yitabiriye iyi nama nk’umufatanyabikorwa mpuzamahanga ushinzwe kurengera impunzi no gufasha mu gushaka ibisubizo birambye ku bibazo byazo.
U Rwanda na RDC byashimye uruhare rw’uyu muryango mu guhuza impande zombi no gukomeza gukurikirana gahunda zo gutahura impunzi mu mutekano, mu cyubahiro no ku bushake bwazo.
Iyi nama y’i Addis Abeba ifatwa nk’intambwe ikomeye mu gukomeza gushakira ibisubizo birambye ikibazo cy’impunzi kimaze imyaka myinshi hagati y’u Rwanda na RDC, by’umwihariko mu gihe ibihugu byombi bikomeje inzira y’ubufatanye n’amasezerano agamije amahoro n’iterambere rirambye mu karere.

Mu nama yahuje u Rwanda,RDC) na UNHCR hafatiwemo imyanzuro igamije gushakira ibisubizo ikibazo cy’impunzi z’Abanyarwanda ziri muri RDC n’Abanye-Congo bacumbikiwe mu Rwanda.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts