BREAKING

Amakuru

Ngoma: Basaba ko Abayobozi bazayobora muri Manda itaha bazita ku mibereho y’abaturage ndetse no kumenyekanisha ibihakorera

Kuri uyu wa Gatanu taliki, 18 Nzeri 2026 inama njyanama y’Akarere yamuritse ibikorwa n’ibyagezweho mu gihe cya ihera muri 2021–2026, mu gikorwa cyahuje abayobozi, abahagarariye inzego za Leta, Abikorera, Abafatanyabikorwa ndetse n’amadini n’amatorero.

Iki gikorwa cyabereye ku Biro by’Akarere ka Ngoma, gifite insanganyamatsiko igira iti: “Working Together for Better Service Delivery a nd Citizen Well-being”.

Umushyitsi Mukuru yari Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Bwana RUBINGISA Pudence.

Mu bandi bitabiriye harimo Bwana INGABIRE Jean Claude, Intumwa ya Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, abagize Komite y’Umutekano itaguye ku rwego rw’Intara, Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Ngoma Bwana BANAMWANA Bernard n’Abajyanama, Umuyobozi w’Akarere Madamu NIYONAGIRA Nathalie n’Abayobozi bungirije, abagize Komite y’Umutekano itaguye ku rwego rw’Akarere ndetse n’abandi bafatanyabikorwa.

Mu bikorwa byagarutsweho nk’ibyagezweho muri iyi manda harimo iterambere ry’ibikorwa remezo, birimo imihanda ya kaburimbo, kugeza amazi n’amashanyarazi ku baturage, ibikorwa by’ubukerarugendo birimo hoteli yubatswe mu Murenge wa Zaza, ndetse no kongera umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi.
Hanagarutswe ku bikorwa byo kugabanya ubukene no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, guteza imbere imiyoborere myiza, kubaka amacumbi ya DASSO mu Mirenge, ndetse n’ibikorwa byatumye Akarere ka Ngoma kagaragaza umusaruro mu kwesa imihigo no mu ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo ya Mutimawurugo.

Abayobozi bagaragaje ko ibyagezweho byaturutse ku bufatanye hagati y’Inama Njyanama, Komite Nyobozi, inzego z’umutekano, abakozi b’Akarere, Abikorera, Abafatanyabikorwa n’abaturage.
Muri iki gikorwa kandi, hanashimiwe kandi hahembwa bamwe mu bagize uruhare rukomeye mu iterambere ry’Akarere, barimo abahagarariye PSF, CNF na JADF, ndetse n’abakozi bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru.

Mu butumwa bwe, Guverineri RUBINGISA Pudence yasabye Abanyengoma gukomeza kumenyekanisha ibikorwa byiza by’Akarere. Yasabye kandi abaturage kuzitabira amatora no gutora neza, anizeza Akarere ubufatanye mu gushyira mu bikorwa NST2.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts