BREAKING

AmakuruPolitiki

FRN ya Joseph Kabila yamaganye ko MONUSCO yongererwa manda

Umutwe wa politiki n’igisirikare wa Front for the Refoundation of the Nation (FRN), uyobowe na Joseph Kabila, watangaje ko udashyigikiye igitekerezo cyo kongerera manda Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO), uvuga ko mu myaka isaga 28 umaze muri icyo gihugu nta mutekano urambye zashoboye kuhagarura.

Ibi byatangajwe ku wa Kabiri, tariki ya 3 Ugushyingo 2026, mu Mujyi wa Goma, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, nyuma y’inama yahuje Joseph Kabila n’abo bakorana muri FRN, hamwe n’intumwa za MONUSCO zari ziyobowe na James Swan, uyobora ubu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye.

Ibiganiro byibanze ku cyifuzo cyo kongera igihe cy’inshingano za MONUSCO, ziteganyijwe kurangira ku wa 20 Ukuboza 2026. Icyakora, FRN yagaragaje ko idashyigikiye ko izo nshingano zongerwa, ahubwo ishimangira ko hakwiye gukomeza gahunda yo kuvana izo ngabo muri RDC.

Visi Perezida wa FRN, Bertrand Bisimwa, yavuze ko uyu mutwe utanyuzwe n’umusaruro w’ibikorwa bya MONUSCO mu myaka isaga 28 imaze muri RDC, bityo ko utabona impamvu ifatika yatuma yongerwa manda.

Yagize ati: “Twaganiriye ku kongera igihe cya manda ya MONUSCO. Ambasaderi Swan ni we wabigarutseho. Twamusubije ko kuri twe muri FRN, twumva ko MONUSCO yari imaze imyaka iri mu nzira yo kuva muri iki gihugu, ariko tukaba duhangayikishijwe n’icyifuzo cyo kongera manda yayo, kitagira impamvu ifatika igishingiyeho.”

Bisimwa yongeyeho ko, mu isuzuma ryabo, ibikorwa bya MONUSCO mu gihe imaze muri RDC bitatanze umusaruro ufatika mu gukemura ikibazo cy’umutekano, bityo ko kuyongerera manda bitazazana impinduka zikomeye.

Ku bijyanye n’ibiganiro by’amahoro bya Doha, yavuze ko FRN yahaye MONUSCO inshingano zo gutanga ubufasha bw’ibikoresho mu kugenzura iyubahirizwa ry’agahenge, ariko ko idashyigikiye ko izo nshingano zikoreshwa nk’impamvu yo kongera kohereza ingabo mu bindi bice by’igihugu.

Yagaragaje impungenge ku mugambi wa MONUSCO wo kongera kohereza ingabo mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, avuga ko batumva neza icyo izo ngabo zizaba zigiyeyo gukora.

Iyi myitwarire ya FRN igaragaza kutumvikana ku hazaza h’ubutumwa bwa MONUSCO muri RDC, mu gihe Umuryango w’Abibumbye ukomeje kuganira ku nshingano z’ubu butumwa n’uruhare bushobora gukomeza kugira mu bikorwa byo gushaka amahoro n’umutekano muri icyo gihugu.

Joseph Kabila n’abo bakorana muri FRN bahuye n’intumwa za MONUSCO zari ziyobowe na James Swan
James Swan, uyobora ubu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye MONUSCO.
Joseph Kabila na FRN ye batangaje ko badashyigikiye igitekerezo cyo kongerera MONUSCO manda muri RDC

 

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts