BREAKING

Imyidagaduro

Butera Knowless yatangaje ko ari gutekereza gukora igitaramo cye bwite

Umuhanzikazi Butera Knowless yaririmbye mu gitaramo Improper Access cyabereye muri Camp Kigali ku wa Gatandatu, tariki ya 31 Ukwakira 2026, aho yari umwe mu bahanzi bakomeye bari batumiwe.

Knowless, wari umaze igihe adahurira n’abakunzi be mu bitaramo, yashimishije abitabiriye iki gitaramo, abataramira mu ndirimbo ze zitandukanye.

Nyuma yo kuririmba, uyu muhanzikazi yahishuye ko ari gutekereza gutegura igitaramo cye bwite, ariko yirinda gutangaza igihe gishobora kuzaberaho.

Igitaramo Improper Access cyaranzwe n’imyidagaduro itandukanye, aho uretse Butera Knowless, hari hatumiwe n’abavanga imiziki (DJs) b’abakobwa batandukanye.

Iki gitaramo cyari giteganyijwe kuyoborwa na Miss Muyango, ariko ntiyabashije kukitabira.

Nel Ngabo na Zuba Ray bitabiriye iki gitaramo

Bamwe mu bitabiriye kino gitaramo
Dj Vania yavanze imiziki mur Improper Access
Yari yabukereye aje muri iki gitaramo
Rufonsina ukina fiilm na we yitabiriye iki gitaramo
Bamwe mu bitabiriye kino gitaramo

Reba indiimbo ya Knowless Umutima 

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts