BREAKING

Imyidagaduro

Clapton Kibonge yamurukiye film ye mu Bufaransa

Umunyarwenya akaba n’umukinnyi wa filime Clapton Kibonge amaze iminsi i Paris mu Bufaransa, aho yitabiriye iserukiramuco rya filime rya Off Courts Festival, anahakorera filime yise Identity.

Clapton Kibonge yatangaje ko urugendo rwe mu Bufaransa rwari rugamije ibintu bibiri; kwitabira iri serukiramuco no gukorerayo filime.

Identity yakozwe ku bufatanye n’abanyamwuga bo mu Bufaransa, ndetse yamaze gutunganywa inerekanwa muri iri serukiramuco ryabereye i Paris kuva ku wa 6 kugeza ku wa 11 Nzeri 2026.

Undi Munyarwanda witabiriye iri serukiramuco ni Tresor Senga, umuyobozi wa Mashariki Film Festival, na we wamuritse filime ye I Wanna Go Back Home, yakoreye i Paris.

Clapton Kibonge yavuze ko gukorera filime mu Bufaransa no kuyimurikira muri iri serukiramuco byamuhaye amahirwe yo kunguka ubumenyi n’ubunararibonye bushya mu bijyanye na sinema.

Yavuze ko nyuma yo kugaruka i Kigali ari bwo azamenya niba Identity izanererekanwa mu Rwanda.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts