BREAKING

AmakuruPolitiki

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Macron i Paris

Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, mu Ngoro ya Perezida w’u Bufaransa, Élysée Palace, kuri uyu wa 11 Nzeri 2026.

Village Urugwiro yatangaje ko aba bayobozi baganiriye ku gushimangira umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa, guteza imbere ubufatanye mu nzego zitandukanye ndetse n’ibibazo bireba akarere n’isi.

Perezida Kagame yari i Paris mu Bufaransa aho yari yitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga ku by’Isanzure (International Space Summit) yabaye ku wa 9 n’uwa 10 Nzeri 2026, yateguwe ku bufatanye bw’u Bufaransa n’u Budage.

Iyi nama yahuje abayobozi b’ibihugu na za guverinoma, imiryango mpuzamahanga, abahanga mu bya siyansi n’abahagarariye urwego rw’abikorera, baganira ku hazaza h’urwego rw’iby’isanzure, ubushakashatsi, ubukungu bushingiye ku isanzure ndetse n’imikoreshereze y’ikoranabuhanga ryarwo.

Hagarutswe kandi ku ruhare rw’ Afurika ifite mu iterambere ry’urwego rw’iby’isanzure, by’umwihariko mu gukoresha ikoranabuhanga mu kwihutisha iterambere no guteza imbere ubushobozi mu bya siyansi n’ikoranabuhanga.

Ibiganiro bya Perezida Kagame na Macron bibaye mu gihe u Rwanda rukomeje gushimangira ubufatanye mpuzamahanga mu nzego zirimo ikoranabuhanga, ubumenyi n’ubushakashatsi.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts