BREAKING

AmakuruIyobokamana

Musenyeri Jean Marie Vianney Nsengumuremyi yitabye Imana

Musenyeri Jean Marie Vianney Nsengumuremyi wari Igisonga cya Musenyeri wa Diyoseze ya Nyundo muri Kiliziya Gatolika, yitabye Imana azize uburwayi bw’umuvuduko muke w’amaraso.

Inkuru y’urupfu rwe yamenyekanye ku mugoroba wo ku wa 30 Kanama 2026.

Musenyeri wa Diyoseze ya Nyundo, Anacaclet Mwumvaneza, yavuze ko nyakwigendera atari amaze igihe arwaye, ndetse ko yari yajyanywe kwa muganga nyuma yo kugira ikibazo cy’umuvuduko muke w’amaraso.

Musenyeri Mwumvaneza yavuze ko Musenyeri Nsengumuremyi azibukwa ku bwitange, gukunda umurimo no kubana neza n’abantu bose, amwita “umupadiri w’intangarugero.”

Mu mirimo yakoze, harimo kuba yarabaye ushinzwe uburezi muri Zone Pasitorale ya Kibuye, ikorera mu Karere ka Karongi, igice kinini cya Rutsiro ndetse no mu mirenge imwe ya Ngororero na Nyamasheke.

Yabaye kandi umwarimu muri Petit Séminaire ya Nyundo.

Musenyeri Jean Marie Vianney Nsengumuremyi yitabye Imana

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts