BREAKING

AmakuruPolitiki

Inteko Ishinga Amategeko yasezeye kuri Senateri Mukabalisa Donatille

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yasezeye bwa nyuma kuri Senateri Mukabalisa Donatille witabye Imana ku wa 30 Nyakanga 2026, azize uburwayi.

Umuhango wo kumusezeraho wabereye mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko kuri uyu wa 7 Kanama 2026, witabirwa n’abayobozi mu nzego nkuru z’igihugu, abo mu muryango we, abavandimwe n’inshuti.

Mukabalisa yashimiwe uruhare yagize muri PL

Depite Munyangeyo Théogène, wahagarariye Ishyaka riharanira Ukwishyira Ukizana kwa Buri Muntu (PL), yavuze ko uretse kuba Perezida w’iri shyaka, Mukabalisa yari umubyeyi wa benshi, umujyanama, umurezi ndetse n’umuyobozi waranzwe no guharanira ubumwe n’iterambere.

Ati: “Muri PL, Nyakubahwa Mukabalisa Donatille ntiyari Perezida gusa, yari umubyeyi wa benshi, umujyanama, umurezi n’umuyobozi wahoraga ashishikajwe no kubaka ishyaka rirangwa n’ubumwe, ubufatanye n’icyerekezo kirambye.”

Munyangeyo yavuze ko Mukabalisa asigiye PL imishinga n’icyerekezo kigari bigamije gukomeza kubaka no guteza imbere u Rwanda.

Perezida wa Sena yamushimiye umurage asize

Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr. Kalinda François Xavier, yavuze ko Mukabalisa asigiye abagize Inteko Ishinga Amategeko umurage mwiza bazahora bamwibukiraho, amwifuriza kuruhukira mu mahoro.

Ati: “Muvandimwe, Nyakubahwa Mukabalisa Donatille, Abagize Inteko Ishinga Amategeko bagenzi bawe, udusigiye umurage mwiza tuzahora tukwibukiraho, imirimo myiza wakoreye Igihugu, umuryango wawe n’abakugiriyeho umugisha bose, biguherekeze kandi uruhukire mu mahoro.”

Perezida Kagame yamushimiye ubwitange

Ubutumwa bwa Perezida Paul Kagame bwo gusezera kuri Mukabalisa Donatille bwatanzwe n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR-Inkotanyi, Ambasaderi Christophe Bazivamo.

Perezida Kagame yavuze ko Mukabalisa yaranzwe n’indangagaciro zirimo ubunyangamugayo, kwicisha bugufi, kwihangana no guhora yubahiriza inshingano ze mu bwitange, indangagaciro yavuze ko zabaye umusingi w’iterambere ry’u Rwanda.

Ati: “Ibyo byaterwaga n’uko yumvaga neza ko gukorera igihugu ari inshingano iruta izindi kandi ifite agaciro gakomeye. Uwo mutima wo kwitangira abandi ni wo waranze ubuzima bwe bwose. Watumye yubahwa n’abo bakoranye, anagirirwa icyizere kenshi. Igihugu kimushimira ubwo bwitange.”

Umurage wa Mukabalisa mu buyobozi bw’u Rwanda

Mukabalisa Donatille yavukiye i Nyamata mu Karere ka Bugesera muri Nyakanga 1960.

Yabaye umwarimu wigisha amategeko muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK), anakorera Umuryango w’Abibumbye mu Ishami ryita ku Buzima (OMS) ndetse no muri UNDP, ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe iterambere, aho yamaze imyaka 16.

Mu Ukwakira 2003, Mukabalisa yatorewe kuba Umudepite, umwanya yagiyeho kugeza mu 2008.

Kuva mu 2011 kugeza mu 2013, yabaye Umusenateri, mbere yo gusubira mu Mutwe w’Abadepite mu 2013.

Yayoboye Umutwe w’Abadepite kugeza mu 2024, ubwo habaga amatora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko. Ntabwo yongeye kwiyamamaza, kuko yari amaze manda ebyiri muri uyu mutwe.

Mu 2024, Mukabalisa yongeye gutorerwa kuba Umusenateri, umwanya yakomeje kugeza ubwo yitabaga Imana ku wa 30 Nyakanga 2026.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts