BREAKING

Imikino

Abakinnyi bagera kuri 200 bazitabira WAKA Fittest 2026

Amarushanwa ya WAKA Fittest 2026, ahuza abakora imyitozo ngororamubiri (fitness), agiye gukinwa ku nshuro ya gatatu, aho ateganyijwe kwitabirwa n’abakinnyi bagera kuri 200. Ku nshuro ya mbere kandi, azitabirwa n’abanyamahanga baturutse mu bihugu bitandukanye.

Ibi byatangajwe n’Umuyobozi Mukuru wa WAKA Fitness, Munyengango Ivan, kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 28 Nyakanga 2026, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru.

Munyengango yavuze ko iri rushanwa rikomeje kugera ku ntego ryihaye kuva ryatangira, aho ryavuye ku guhuza abakoreraga imyitozo muri WAKA Fitness gusa, rikaza kwaguka rikakira abakora imyitozo mu zindi gym, none rikaba rigiye no kwakira abakinnyi baturutse hanze y’u Rwanda.

Yagizeati:“Uyu ni umwaka wa gatatu tugiye gushyira mu bikorwa iri rushanwa. Ryatangiye rikinwa n’abakorera imyitozo muri gym ya WAKA Fitness, nyuma riraguka rikinwa n’abo mu zindi gym, none ubu n’abanyamahanga bazitabira”.

Munyengango yavuze ko iri rushanwa rikomeje kugera ku ntego ryihaye kuva ryatangira

Yongeyeho ko kwiyongera kw’abaryitabira, bavuye ku mubare wo mu mwaka ushize bakagera hafi kuri 200, bigaragaza ko aho irushanwa risanzwe ribera hatakibakwira, bityo bakaba bateganya ko umwaka utaha rishobora kwakirwa muri BK Arena cyangwa Kigali Pelé Stadium.

Iri rushanwa rizabera kuri Zaria Courts ku wa 1 Kanama 2026, rikazitabirwa n’abakora siporo baturutse mu bihugu 12, aho umubare munini w’abanyamahanga uzava muri Kenya.

Umuyobozi ushinzwe Itumanaho n’Imenyekanishabikorwa muri Rwanda Social Security Board (RSSB), Yvan Magwene, yavuze ko gukomeza gutera inkunga iri rushanwa biri mu rwego rwo gushishikariza Abanyarwanda gukora siporo no kwirinda indwara.

Yagizeati: “Ni ku nshuro ya kabiri dutera inkunga iri rushanwa. Twabasabye kongera umubare w’abaryitabira kugira ngo intego twihaye yo mu myaka itanu yo kuba buri Munyarwanda ashobora kwirinda indwara kandi afite ubuzima bwiza igerweho,”

Umuyobozi ushinzwe Itumanaho n’Imenyekanishabikorwa muri RSSB, Yvan Magwene

Yongeyeho ko kwiyongera kw’abitabira WAKA Fittest bihura n’izindi gahunda RSSB ishyigikira zirimo guteza imbere umukino wa Basketball no gufatanya n’Umujyi wa Kigali kubaka ibikorwa remezo bifasha abaturage gukora siporo.

Uzitwara neza muri WAKA Fittest 2026 azahembwa miliyoni 2 Frw, amafaranga yikubye kabiri ugereranyije n’ayahembwaga umwaka ushize, aho uwabaga uwa mbere yahabwaga miliyoni 1 Frw.

Ndenga Teta Nicole wari uhagarariye uruganda Inyange, narwo rwateye iki gikorwa inkunga

Abitabiriye iri rushanwa bazahatanira mu byiciro bitandukanye birimo gusunika no gukurura ibiremereye, guterura ibiremereye, kwiruka n’amaguru, ndetse n’indi myitozo isanzwe ikorerwa muri gym, hagamijwe kugaragaza imbaraga, kwihangana n’ubushobozi bw’umubiri.

Munyaneza Janvier, Umuyobozi ushinzwe iyamamazabikorwa muri Frontier Diagnostic Center, bamwe mu bateye inkunga iki gikorwa

 

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts