BREAKING

AmakuruImibereho Y'AbaturageUbuhinziUbukungu

Ngoma: Urubyiruko rukora ubuhinzi bw’imbuto rwasabwe kunoza ibyo rukora.

Inkuri ya Didier Hategekimana

Ngoma: Urubyiruko rukora ubuhinzi rwasabwe kwirinda ibiyobyabwenge no kunoza ibyo bakora
Kuri uyu wa Kane taliki 10 Nzeri 2026, ubuyobozi bwasabye urubyiruko rukorera ubuhinzi mu murenge wa murama mu Karere ka Ngoma gukomeza gushyira imbaraga mu bikorwa bibateza imbere, rukirinda ibiyobyabwenge n’izindi ngeso mbi zishobora kubangamira iterambere ryabo.

Urubyiruko rukora ubuhinzi mu karere ka Ngoma rwasabwe kwirinda ibiyobyabwenge no kunoza ibyo bakora
Ibi byagarutsweho ubwo itsinda ry’abayobozi n’abafatanyabikorwa, riyobowe n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi Ishungure Parfait, ryasuraga ibikorwa by’urubyiruko .

*Photo abayobozi*

Aba bayobozi basuye ibikorwa by’itsinda Icyizere riherereye mumurenge wa Murama,akagari ka Saka, rigizwe n’urubyiruko rwishyize hamwe rukora ubuhinzi bw’imboga, burimo n’ubuhinzi bw’urusenda.

Uru ruzinduko rwari rugamije Kandi kureba aho ibikorwa by’urubyiruko bigeze n’imbogamizi bahura na zo, ndetse no kubashishikariza gukomeza gukoresha amahirwe ahari mu kwihangira imirimo.

Mu butumwa yahaye uru rubyiruko, Umuyobozi w’Akarere Madamu Niyonagira Nathalie yashimiye abafatanyabikorwa bakomeje gushyigikira urubyiruko binyuze mu kubafasha kubona ubushobozi bwo gutangiza no guteza imbere imishinga ibateza imbere.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’urubyiruko n’iterambere ry’ubuhanzi , Ishungure Parfait, yavuze ko Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi ikomeje gushyigikira ibikorwa by’urubyiruko, abasaba gukomeza gukorera hamwe no gushishikariza bagenzi babo kwirinda ibiyobyabwenge.

Yibukije urubyiruko ko iyo rwishyize hamwe kandi rugakora, hari byinshi rushobora kugeraho .

Abayobozi n’abafatanyabikorwa bitabiriye uru ruzinduko bashimiye Itsinda Icyizere ku rugero rw’iterambere rimaze kugeraho biturutse ku kwishyira hamwe no gukoresha neza amahirwe yabonetse.

Itsinda icyizere ryo mu Murenge wa Murama rigizwe nurubyiruko 33 barimo abakorwa 15 nabahungu 16 bakaba bibanda kubinzi bw’inyanya, urusenda ndetse no kurwongerera agaciro.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts