BREAKING

AmakuruUburezi

Abanyeshuri batsinze ibizamini bya Leta biyongereye mu mwaka wa 2025/26

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), Dr. Bahati Bernard, yatangaje ko abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 batsinze ku kigero cya 88,21%, kikaba cyariyongereye ugereranyije na 75,6% cyari cyagezweho mu mwaka wa 2024/25.

Abanyeshuri 276,579 bo mu mashuri 3,895 ni bo bakoze ibizamini bisoza amashuri abanza. Abakobwa bagize 55,65% by’abakoze ibizamini, mu gihe abahungu bari 44,35%.

Mu bakobwa bakoze ibizamini, abatsinze bari 87,1%, mu gihe abahungu batsinze ku kigero cya 89,59%.

Ku cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, abanyeshuri 149,015 ni bo bakoze ibizamini, abatsinze baba 85,70%. Iki kigero cyazamutse cyane ugereranyije na 64% cyari cyagezweho mu mwaka w’amashuri wa 2024/25.

Mu bakobwa bakoze ibi bizamini, 82,62% ni bo batsinze, mu gihe abahungu batsinze ku kigero cya 89,8%.

Abanyeshuri bagiye mu byiciro bitandukanye

Mu banyeshuri batsinze bagomba gukomeza amashuri, 17,412 bahawe imyanya mu mashuri bigamo babamo, mu gihe 226,546 baziga mu mashuri bigamo bataha.

Mu banyeshuri bazajya mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye mu burezi rusange, 18,944 baziga babayo, mu gihe 57,276 baziga bataha.

Mu mashuri y’ubumenyingiro n’imyuga, abanyeshuri 26,098 baziga mu mashuri babamo, mu gihe 17,000 baziga bataha.

Ku nyigisho mbonezamwuga, abanyeshuri 7,497 baziga babayo, naho 148 bakaziga bataha.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette, yavuze ko muri rusange abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta mu byiciro byombi bagaragaje umusaruro mwiza, kandi ko umubare w’abatsinze wazamutse ugereranyije n’umwaka ushize.

Yavuze ko abanyeshuri batsinze biyongereyeho abarenga ibihumbi 50, asobanura ko ubwiyongere bw’abanyeshuri ndetse n’imitsindire yabo bigira uruhare mu kugena amashuri baherezwamo.

Icyakora, Irere yavuze ko hakomeje kugaragara ikibazo cy’abanyeshuri bakopera cyangwa bagakopeza abandi mu bizamini bya Leta, ashimangira ko abagaragaweho ibyo bikorwa bazahanwa hakurikijwe amabwiriza agenga ibizamini.

Ati: “Hagaragaye gukopera no gukopezanya, kandi aho byagaragaye uwabigizemo uruhare wese tuzamuhana hakurikijwe amabwiriza agenga ibizamini bya Leta. Abakekwaho gukopera amanota yabo ntituyabaha uyu munsi, ahubwo tubanza gukora iperereza ryimbitse.”

Amanota y’abanyeshuri yazamutse

Dr. Bahati Bernard yavuze ko imibare igaragaza ko muri uyu mwaka abanyeshuri benshi bagize amanota ari hejuru ugereranyije n’umwaka ushize.

Mu bizamini bisoza amashuri abanza, yavuze ko mu mwaka ushize abanyeshuri bari bafite amanota ari hagati ya 30% na 40% barengaga ibihumbi 10, ariko muri uyu mwaka bakaba baragabanyutse bakagera ku bihumbi bine.

Abari bafite amanota ari hagati ya 40% na 50% na bo bagabanyutse, bava ku barenga ibihumbi 41 mu mwaka ushize bagera ku bihumbi 27 muri uyu mwaka.

Dr. Bahati yavuze ko iri gabanuka ry’abanyeshuri bari munsi ya 50% ryatumye umubare w’abagize amanota ari hejuru y’icyo kigero wiyongera, cyane cyane mu byiciro by’amamanota kuva kuri 50% kugeza kuri 90%.

Yasobanuye ko ibi bigaragaza ko abanyeshuri benshi bari mu byiciro by’amanota ari munsi ya 50% bazamukiye mu byiciro by’amanota ari hejuru ya 50%.

Irere Claudette , Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi

Dr. Bahati Bernard, Umuyobozi Mukuru wa NESA

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts