BREAKING

AmakuruImikinoPolitiki

Perezida Kagame yitabiriye itangizwa ry’Imikino Olempike y’Urubyiruko muri Senegal

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yitabiriye umuhango wo gutangiza Imikino Olempike y’Urubyiruko (Jeux Olympiques de la Jeunesse) ya Dakar 2026, iri kubera muri Sénégal.
Uyu muhango wabaye ku mugoroba wo ku wa 31 Ukwakira 2026, kuri Stade Abdoulaye Wade, witabirwa na Perezida wa Sénégal, Bassirou Diomaye Faye, wakiriye Perezida Kagame, hamwe n’abandi Bakuru b’Ibihugu.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko Perezida Kagame yitabiriye uyu muhango ari kumwe na Perezida Bassirou Diomaye Faye n’abandi Bakuru b’Ibihugu.
Iyi ni yo mikino Olempike y’Urubyiruko ya mbere ibereye ku mugabane wa Afurika. Ihurije hamwe abakinnyi bagera ku 2.700 bafite imyaka iri hagati ya 15 na 17, bakazahatana mu byiciro 25 by’imikino, hatangwe imidali mu byiciro 153.
Iyi mikino itegurwa na Komite Mpuzamahanga Olempike (IOC), ikaba igamije guteza imbere impano z’urubyiruko mu mikino itandukanye, ariko ikanashimangira indangagaciro za Olempike zirimo guharanira kuba indashyikirwa, ubucuti, kubahana n’ubufatanye.
U Rwanda ruhagarariwe n’abakinnyi icyenda bazahatana mu mikino itanu, ari yo mikino ngororamubiri, koga, gusiganwa ku magare, Taekwondo na Kung Fu Wushu.
Amarushanwa azabera mu mijyi itatu ya Dakar, Diamniadio na Saly, akazasozwa ku wa 13 Ugushyingo 2026.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts