Musenyeri Dr Manasseh Gahima, wari usanzwe ari Umushumba wa Diyoseze ya Gahini, yatorewe kuba Arkiyepiskopi mushya w’Itorero Angilikani mu Rwanda, asimbura Dr Laurent Mbanda wari usanzwe kuri uwo mwanya.
Dr Gahima yatorewe uwo mwanya kuri uyu wa Gatanu, mu Nama Nkuru y’abayobozi b’Itorero Angilikani mu Rwanda yabereye ku cyicaro gikuru cyaryo mu Mujyi wa Kigali.
Mu cyiciro cya nyuma cy’amatora, Dr Gahima yari ahanganye na Musenyeri Assiel Musabyimana, Umushumba wa Diyoseze ya Kigeme. Umushumba wa Diyoseze ya Kigali, Nathan Rusengo Amooti, na we yari yabanje kugaragara mu bahataniraga uyu mwanya, ariko aza kuvamo hasigara abakandida babiri.
Umushumba wa Gahini
Dr Manasseh Gahima yabaye Umushumba wa Diyoseze ya Gahini kuva mu 2019. Mbere yaho yari amaze imyaka isaga itanu mu buyobozi bw’iyo Diyoseze.
Muri Werurwe 2026, yari kandi yatorewe kuyobora Conseil Protestant du Rwanda (CPR), umwanya watumye izina rye rirushaho kuvugwa mu bashoboraga gusimbura Dr Laurent Mbanda.
Amashuri n’akazi
Dr Gahima yavutse mu 1970, akurira muri Uganda nyuma y’uko umuryango we uhungiyeyo. Yize amashuri abanza n’ayisumbuye muri Uganda, nyuma abona impamyabumenyi mu burezi, akomereza amashuri makuru mu bijyanye n’ubucuruzi muri Kaminuza y’u Rwanda, icyo gihe yari Umutara Polytechnic.
Afite kandi impamyabumenyi z’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu micungire y’abakozi no mu by’iyobokamana, ndetse na PhD mu bijyanye n’amasomo y’iyobokamana.
Mbere yo kwinjira mu buyobozi bw’Itorero Angilikani, yakoze mu burezi no mu buyobozi bw’inzego z’ibanze. Yabaye Umuyobozi wungirije wa Lycée de Kigali, ndetse aba Burugumesitiri w’iyahoze ari Komini Karangazi n’iyahoze ari Komini Gabiro.
Dr Gahima arubatse, akaba afite abana umunani.










