Amategeko mashya agenga imiburanishirize y’imanza nshinjabyaha yahaye Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ububasha bwo kurangiza amadosiye y’ibyaha byoroheje, aho kuyohereza yose mu Bushinjacyaha.
Izi minduka ziri mu ngamba zigamije kunoza imikorere y’inzego z’ubutabera no kugabanya umubare w’amadosiye agera ku Bushinjacyaha n’inkiko.
Imibare y’umwaka w’ubucamanza warangiye ku wa 30 Kamena 2026 igaragaza ko mu bakurikiranyweho ibyaha, 32.231, bangana na 40%, bari bafite imyaka iri hagati ya 18 na 30. Ibi bigaragaza uruhare rugaragara rw’urubyiruko muri dosiye z’ibyaha zakurikiranwe muri uwo mwaka.
Ku bijyanye n’aho amadosiye yakomokaga, Umujyi wa Kigali ni wo wari ku isonga, aho wari ufite amadosiye 19.067 yashyikirijwe Ubushinjacyaha, angana na 26,8% by’amadosiye yose yo mu gihugu.
Intara y’Iburasirazuba yakurikiyeho n’amadosiye 17.910 (25,1%), ikurikirwa n’Intara y’Amajyepfo yari ifite 12.790 (17,9%). Intara y’Uburengerazuba yari ifite 11.259 (15,8%), naho Intara y’Amajyaruguru ikagira 8.470 (11,9%).
Hari kandi amadosiye 1.780, angana na 2,5%, yakiriwe ariko aho ibyaha byakorewe ntihagaragazwe.
Muri rusange, Umujyi wa Kigali n’Intara y’Iburasirazuba byihariye 51,9% by’amadosiye yose y’ibyaha yashyikirijwe Ubushinjacyaha mu mwaka w’ubucamanza warangiye muri Kamena 2026.
Ububasha bushya RIB yahawe bwo kurangiza amadosiye y’ibyaha byoroheje bushobora gufasha mu kugabanya umubare w’amadosiye ajya mu Bushinjacyaha, bityo inzego z’ubutabera zikibanda cyane ku byaha bikomeye n’ibindi bisaba gukurikiranwa mu buryo bwimbitse.









