Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro n’abayobozi batandukanye bari mu Rwanda mu muhango wo Kwita Izina wabaye ku nshuro ya 21, barimo Umuyobozi Mukuru akaba n’umunyamigabane mukuru wa Atlético de Madrid, Miguel Ángel Gil Marín, n’Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’ubucuruzi muri Aston Villa, Francesco Calvo.
Ibiganiro byabaye ku wa 5 Nzeri 2026, mu Biro by’Umukuru w’Igihugu Village Urugwiro.
Ubutumwa bwashyizwe kuri X bugaragaza ko Perezida Kagame kandi yakiriye mu biganiro Perezida wa Elsewedy Electric, Ahmed Sadek Elsewedy n’umugore we Anita Dravec, ndetse n’umwe mu bayobozi bakuru ba Kasada Capital, Olivier Granet n’umugore we Quitterie Granet.
Aba bayobozi bari mu Rwanda bitabiriye umuhango wo Kwita Izina wabaye ku wa 4 Nzeri 2026, aho bise amazina abana b’ingagi 11 bo mu miryango itandukanye.
Ahmed Sadek Elsewedy yise Rugamba ingagi yo mu muryango wa Hirwa, mu gihe Miguel Ángel Gil Marín yise Inkera ingagi yo mu muryango wa Pablo.
Francesco Calvo yise Ngoga umwana w’ingagi yo mu muryango wa Kwitonda, naho Olivier na Quitterie Granet bise Umucyo ingagi yo mu muryango wa Ntambara.
Umuhango wa Kwita Izina ni umwe mu bikorwa bikomeye biteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima mu Rwanda, ndetse ugahuriza hamwe abayobozi, abashoramari, ibyamamare n’abandi bantu bafite uruhare mu bikorwa byo kurengera ingagi zo mu misozi.
Kuba Perezida Kagame yaragiranye ibiganiro n’aba bayobozi nyuma y’umuhango byahuriranye n’uko u Rwanda rukomeje gukoresha ubukerarugendo, siporo n’ishoramari nk’ibice by’ingenzi mu guteza imbere ubufatanye n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga.













