Ikipe ya Mukura Victory Sports yasinyishije umukinnyi ukina hagati mu kibuga, Umunya-Uganda Hussein Ssenoga, imuha amasezerano y’imyaka ibiri.
Ssenoga w’imyaka 28 yerekeje muri Mukura VS avuye muri Kitara FC yo muri Uganda, aho yari mu bakinnyi bitwaye neza muri Shampiyona y’icyo gihugu. Yanyuze kandi mu makipe arimo Express FC na Lugazi FC.
Uyu mukinnyi ukina hagati mu kibuga, akaba azwiho kugira uruhare mu gufasha abakinnyi b’inyuma, yitezweho gutangira kugaragara mu ikipe nshya mu mukino wa gicuti Mukura VS izahuramo na Bugesera FC.
Mukura VS iri kwitegura umwaka w’imikino wa 2026/27, aho izatangira ibikorwa byayo by’amarushanwa ihereye kuri Turbo King Super Cup 2026. Mu rwego rwo kongera imbaraga mu ikipe, iyi kipe ikomeje gusinyisha abakinnyi bashya no kongera amasezerano y’abari basanzwe bayikinira.
Muri iyi mpinduka, Mukura VS iherutse kwemeza umutoza mushya w’Umunya-Serbia, Momcilo Medic. Uyu mutoza yatoje amakipe arimo Flambeau du Centre, Royal Eagles na Messager yo mu Burundi, Tshakuma na Orlando Pirates byo muri Afurika y’Epfo ndetse na Power Dynamos yo muri Zimbabwe.

Abandi bakinnyi bashya Mukura VS yasinyishije barimo Ndagijimana Leandre wavuye muri Gasogi United, Niyonizeye Telesphore na Abumuremyi bavuye muri AS Muhanga, Freedom Mungudit wavuye muri Lugazi FC, Dusabimana Olivier wavuye muri Unity FC ndetse na Niyonkuru Sadjati wavuye muri Etincelles FC.
Iyi kipe kandi yongereye amasezerano y’abakinnyi Irumva Justin na Agyenim Boateng Mensah.
Mukura VS yanazamuye mu ikipe nkuru abakinnyi bakiri bato barimo Tuyishime Kennedy, Ndagijimana Ashirafu na Ishimwe Jean Pierre, mu rwego rwo gukomeza guha amahirwe impano zikiri nto.









