Ikipe ya AS Kigali yahinduriwe izina, ubu ikaba yitwa Kigali Football Club (Kigali FC), mu gihe umunyamakuru w’imikino Uwimana Clarisse yagizwe Visi Perezida Wungirije w’iyi kipe, asimbura Kankindi Anne-Lise wari kuri uyu mwanya.
Ibi byemejwe n’Inteko Rusange y’iyi kipe y’Umujyi wa Kigali yabaye ku Cyumweru, tariki ya 16 Kanama 2026, yari ifite mu ngingo zayo ivugururwa ry’inzego z’ubuyobozi ndetse n’izina ry’ikipe.
Iyi mpinduka ibaye mu gihe Kigali FC igiye gutangira icyiciro gishya cy’imikorere, nyuma y’uko ari yo kipe y’umupira w’amaguru yonyine isigaye ifitwe n’Umujyi wa Kigali.
Uwimana Clarisse yinjiye mu buyobozi
Inteko Rusange yemeje ko Uwimana Clarisse aba Visi Perezida Wungirije wa Kigali FC, umwanya azafatanyamo n’abandi bayobozi mu gushyira mu bikorwa icyerekezo gishya cy’iyi kipe.
Uwimana Clarisse ni umwe mu banyamakuru b’imikino bamaze igihe mu mwuga mu Rwanda. Kugeza ubu akorera B&B FM Kigali, aho yatangiye gukorera muri Nyakanga 2020.
Usibye ibiganiro by’imikino no kogeza imikino, Uwimana akora n’ibiganiro by’imyidagaduro kuri iyi radiyo.
Mbere yo kugera kuri B&B FM Kigali, yakoze mu bitangazamakuru birimo City Radio, Contact FM, Flash FM, Radio 10 na Vision FM.
Uretse umwuga w’itangazamakuru, Uwimana Clarisse afite uruhare mu iterambere ry’umupira w’amaguru w’abagore, kuko ari umwe mu bagize komisiyo ishinzwe iterambere ry’uyu mupira muri FERWAFA.
Uwimana Clarisse asimbuye Kankindi Anne-Lise Alida, weguye ku mwanya wa Visi Perezida mu minsi ishize, mu gihe ubuyobozi bw’iyi kipe bwari bumaze iminsi burimo impinduka n’amakimbirane hagati ya bamwe mu bayobozi.
Inteko Rusange yabaye ku wa 16 Kanama ni yo yemeje ku mugaragaro impinduka mu buyobozi ndetse no mu izina ry’ikipe.

AS Kigali yabaye Kigali FC
Mu zindi ngingo z’ingenzi zemejwe, ni uguhindura izina ry’ikipe.
Ikipe yari isanzwe yitwa AS Kigali ubu yiswe Kigali Football Club, cyangwa Kigali FC mu magambo ahinnye.
AS Kigali ni izina iyi kipe yari yarahawe nyuma yo kuva ku izina rya Les Citadins, ariko ubu yongeye guhindura izina mu rwego rwo gutangira igice gishya cy’amateka yayo.
Iyi mpinduka kandi ihurirana n’uko iyi kipe ari yo yonyine mu makipe y’umupira w’amaguru isigaye ifitwe n’Umujyi wa Kigali.









