Nyuma y’imyaka ine Yvan Buravan yitabye Imana, umuryango YB Foundation wateguye igitaramo cyo kumwibukiraho, mu rwego rwo gusigasira umurage we mu muziki no gukomeza ubukangurambaga bwo kurwanya kanseri.
Iki gitaramo kirabera muri Atelier du Vin kuri uyu wa Mbere, tariki ya 17 Kanama 2026, ari na wo munsi hizihizwa imyaka ine uyu muhanzi w’umunyarwanda yitabye Imana.
Mu basusurutsa abazitabira iki gitaramo harimo Uncle Austin, Ish Kevin, Impakanizi, DJ June na Selekta Faba.
Igitaramo kandi kiraba umwanya wo gukomeza ubukangurambaga bwa “Turikumwe Campaign”, bugamije gukangurira abantu kurwanya kanseri no gutanga umusanzu mu bikorwa bifasha abafite cyangwa bahura n’ingaruka z’iyi ndwara.
Yvan Buravan yitabye Imana ku wa 17 Kanama 2022, azize kanseri. Nyuma y’urupfu rwe, hashinzwe YB Foundation, umuryango witiriwe uyu muhanzi ugamije gukomeza umurage we no guteza imbere ibikorwa bifitanye isano n’indangagaciro yari afite.
Abashinze uyu muryango bavuga ko tariki ya 17 Kanama idakwiye gufatwa nk’umunsi wo kwibuka urupfu rwa Yvan Buravan gusa, ahubwo ko ari umwanya wo kwizihiza ubuzima bwe, umuziki yasize, indangagaciro ze ndetse no gukomeza ibikorwa byiza yifuzaga ko byasigara nyuma ye.
Ni muri urwo rwego umunsi wo kwibuka Yvan Buravan wanashyizweho nk’umwanya udasanzwe wo gukusanya inkunga igenewe ibikorwa byo kurwanya kanseri, indwara yamuhitanye.

Igitaramo cyo kuri uyu wa 17 Kanama rero kiraba gihuje kwibuka umuhanzi wamamaye mu Rwanda, gusigasira ibihangano n’umurage we ndetse no gukomeza ubutumwa bwo kurwanya kanseri binyuze muri “Turikumwe Campaign.”










