Umuhanzi Ruhumuliza James, uzwi nka King James, yanditse amateka mu muziki nyarwanda nyuma yo gukorera igitaramo gikomeye muri BK Arena cyo kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki, aho amatike yose y’umunsi wa mbere yashize mu minsi itatu gusa, bituma hongerwaho umunsi wa kabiri kugira ngo hahabwe amahirwe n’abandi bafana.
King James yatangiye urugendo rwe rwa muzika mu 2006, ariko aza kumenyekana cyane mu 2009 abikesha indirimbo “Intinyi”. Mu myaka 20 amaze akora umuziki, amaze gusohora album zirindwi ndetse n’indirimbo zirenga 100 mu njyana zitandukanye zirimo R&B, Zouk, Reggae, Afrobeat, Rumba n’izindi.
Ku mugoroba wo ku wa 1 Kanama 2026, BK Arena yari yakubise yuzuye abakunzi b’umuziki baje kwihera ijisho igitaramo cyari cyitezwe na benshi. King James yatunguye abacyitabiriye ubwo yinjiranaga ku rubyiniro ari mu cyuma cyamuzamuraga mu kirere, aririmba indirimbo ye “Naratomboye”, ibintu byahise bizamura amarangamutima y’abafana.
Mu gihe cy’igitaramo, yaririmbye zimwe mu ndirimbo zakunzwe cyane zirimo Nzakubona Ryari, Narihannye, Umugisha, Ndakwizera, Abubu, Icyangombwa, Yebaba, Bagupfusha Ubusa, Nturare Utabivuze, Yantumye, Palapala, Biracyaza n’izindi nyinshi, aho buri ndirimbo yakiranwaga amashyi menshi n’abafana bayiririmbanaga ijambo ku rindi.
Iki gitaramo cyaranzwe kandi n’ubwitabire bw’abahanzi batandukanye bafatanyije na King James ku rubyiniro, barimo Zuba Ray, Ariel Wayz, Mico The Best, Danny Nanone, Nicolas wo mu Burundi ndetse na Shaffy, buri wese aririmbana na we indirimbo bahuriyemo cyangwa asusurutsa abafana mu gihe King James yafataga akaruhuko gato.
Mu butumwa yageneye abakunzi be, King James yabashimiye uruhare bagize mu rugendo rwe rw’umuziki, avuga ko ari bo bamufasha gukomeza gukora cyane no gukomeza kwicisha bugufi.
“Muzi impamvu mbakunda? Ni uko mutuma ngumisha ibirenge hasi,” ni bumwe mu butumwa yabagejejeho mu gitaramo.
Igitaramo cyakomeje kugeza kirenze saa sita z’ijoro, aho King James yasubiye ku rubyiniro mu cyiciro cya nyuma aririmba izindi ndirimbo zakunzwe cyane. Icyakora, ubwo yatangazaga ko igitaramo kigeze ku musozo, abafana benshi bagaragaje ko batifuzaga gutaha, bakomeza kumusaba gukomeza kuririmba. Byatumye asoreza ku ndirimbo zirimo Zari Inzozi, Buhoro Buhoro na Ndagutegereje.
Nyuma yo gusoza umunsi wa mbere, King James yavuze ko yiteguye gukomeza kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki ku munsi wa kabiri w’igitaramo, aho biteganyijwe ko azaririmba izindi ndirimbo nyinshi ataririmbye ku munsi wa mbere.
Iki gitaramo cyongeye kwerekana ko King James ari umwe mu bahanzi bafite amateka akomeye mu muziki nyarwanda, ndetse ko nyuma y’imyaka 20 akora umuziki agifite urukundo n’icyizere by’abakunzi be, ibintu byagaragajwe n’ubwitabire bwinshi ndetse n’uburyo abafana bamugaragarije urukundo muri BK Arena.










