Abaturage bo ku Kirwa cya Nkombo mu Karere ka Rusizi bahawe ubwato bushya bugezweho buzabafasha mu ngendo no gutwara imizigo.
Ubu bwato bwatanzwe ku wa Gatatu, tariki ya 16 Nzeri 2026, bukaba bufite ubushobozi bwo gutwara abantu 51 bicaye neza n’imizigo igera kuri toni eshanu. Agaciro kabwo kari hafi miliyoni 500 Frw.
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Habimana Alfred, yavuze ko ubu bwato bugamije gukemura ikibazo cy’ingendo abaturage bo ku kirwa bahuraga na cyo, cyane cyane mu bihe by’imvura.
Yavuze ko bwubatswe ku isoko ryatanzwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi (RTDA), kandi ko serivisi zabwo zizajya zitangwa ku giciro kidahenze.
Amafaranga abaturage basanzwe bishyura mu rugendo berekeza mu Mujyi wa Kamembe yagabanyijweho 500 Frw.
Umwe mu baturage ba Nkombo yavuze ko ubwato bushya ari igisubizo ku kibazo bari bafite, kuko mbere bakoreshaga ubwato bw’ibiti bwabagoraga cyane mu gihe cy’imvura, bigatuma n’abacuruzi batabasha gutwara ibicuruzwa byabo neza.
Abaturage ba Nkombo bari barahawe ubundi bwato bugezweho mu Ukwakira 2020, bwari bufite ubushobozi bwo gutwara abantu 30 n’imizigo ya toni eshatu. Nyuma bwaje kugira ibibazo burahagarara, bituma hategurwa umushinga w’ubundi bwato.
Ubu bwato bushya bwitezweho koroshya ingendo z’Abanyenkombo, guteza imbere ubuhahirane no korohereza abacuruzi kugeza ibicuruzwa ku kirwa mu buryo bwizewe.












