BREAKING

AmakuruPolitiki

Goodluck Jonathan wahoze ari Perezida wa Nigeria yunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Uwahoze ari Perezida wa Nigeria, Dr. Goodluck Ebele Azikiwe Jonathan, yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, aho yunamye anaha icyubahiro inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Goodluck Jonathan ari mu Rwanda aho yitabiriye Inama ya 20 ya Africa Food Systems Forum (AFSF 2026), iri kubera i Kigali kuva ku wa 31 Kanama kugeza ku wa 5 Nzeri 2026.

Iyi nama yahuje abayobozi bakuru baturutse hirya no hino muri Afurika no ku Isi, abashoramari, abahanga mu bya siyansi, abikorera ndetse n’urubyiruko rufite udushya. Iganirwaho uburyo Afurika yakwihutisha impinduka mu rwego rw’ubuhinzi n’ibiribwa, kongera imirimo no gukurura ishoramari muri uru rwego.

Mu ruzinduko yagiriye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, Jonathan yasobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, anasura ibice bitandukanye bigize uru rwibutso.

Goodluck Jonathan yabaye Perezida wa Nigeria kuva mu 2010 kugeza mu 2015.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ni rumwe mu nzibutso zikomeye u Rwanda rufite, aho hashyinguwe imibiri y’inzirakarengane zisaga ibihumbi 250 zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Rukomeje kuba ahantu ho kwibukira abazize Jenoside, gusigasira amateka no kwigisha abayasuye ububi bwayo, mu rwego rwo gukumira ko Jenoside yakongera kubaho ukundi.

Goodluck Jonathan wahoze ari Perezida wa Nigeria yunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts