Yugi Umukaraza, wari umaze igihe afunzwe akurikiranweho ibyaha birimo icyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato ndetse n’ibikorwa bifitanye isano n’ibiyobyabwenge, yarekuwe nyuma y’uko yumvikanye n’Ubushinjacyaha.
Ku wa 3 Nzeri 2026 ni bwo Yugi Umukaraza yarekuwe mu Igororero rya Nyarugenge riherereye i Mageragere, nyuma y’igihe yari amaze afunzwe by’agateganyo.
Amakuru ahari avuga ko uyu musore yasabye kumvikana n’Ubushinjacyaha, akizeza kwisubiraho, maze hafatwa icyemezo cyo kumurekura.
Yugi Umukaraza yatawe muri yombi ku wa 23 Kamena 2026, nyuma y’ikirego cyatanzwe na Shaddyboo, wamushinjaga kumufata ku ngufu mu ijoro ryo ku wa 21 Kamena 2026.
Mu iperereza ryakozwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Yugi Umukaraza yanatangiye gukurikiranwaho icyaha kijyanye n’ibikorwa bifitanye isano no gukoresha ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo.
Mu cyemezo cyafashwe ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, Urukiko rwagaragaje ko nta mpamvu zikomeye zatumaga akekwaho icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato. Icyakora, rwavuze ko hari impamvu zikomeye zatuma akekwaho icyaha kijyanye n’ibikorwa bifitanye isano n’ibiyobyabwenge.










