BREAKING

AmakuruPolitikiUmutekano

Abasirikare bane b’u Rwanda basoje amasomo muri Turikiya

Abasirikare bane b’u Rwanda basoje amasomo muri Kaminuza y’Igihugu y’Ingabo ya Turikiya, bahabwa ipeti rya Sous-Lieutenant.

Umuhango wo gusoza amasomo wabereye i Ankara muri Turikiya ku wa 30 Kanama 2026, uhuza abasirikare barangije mu Ishuri rya Gisirikare ndetse n’iry’Ingabo zirwanira mu Kirere.

Abanyarwanda basoje aya masomo ni Byiringiro Arnauld, Cyizere Prince, Mbanzabugabo Daniel na Mugabe Robert.

Abanyarwanda basoje aya masomo ni Byiringiro Arnauld, Cyizere Prince, Mbanzabugabo Daniel na Mugabe Robert.

Nyuma yo gusoza amasomo, aba basirikare bahawe ipeti rya Sous-Lieutenant na Perezida wa Turikiya, Recep Tayyip Erdoğan.

Uyu muhango witabiriwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Turikiya, Lt Gen (Rtd) Charles Kayonga, ndetse n’Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’Ingabo muri Ambasade y’u Rwanda muri icyo gihugu, Colonel JP Rulisa.

Aba basirikare barangije amasomo nyuma y’igihe bamaze mu mashuri ya gisirikare ya Kaminuza y’Igihugu y’Ingabo ya Turikiya, aho baherewe ubumenyi buzabafasha mu nshingano zabo zijyanye n’umutekano n’ubwirinzi.

Abanyarwanda basoje aya masomo ni Byiringiro Arnauld, Cyizere Prince, Mbanzabugabo Daniel na Mugabe Robert.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts