Abakinnyi, abayobozi n’abatoza ba Rayon Sports FC bahagurutse mu Rwanda berekeza muri Cameroun, aho bagiye gukina umukino ubanza w’ijonjora rya mbere rya CAF Confederation Cup uzabahuza na Panthère Sportive du Ndé.
Rayon Sports yahagurutse ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 31 Kanama 2026, iherekejwe n’abafana bayo.
Gikundiro izamara iminsi itatu ikorera umwiherero muri Cameroun, mbere yo gukina uyu mukino uteganyijwe ku wa Gatanu, tariki ya 4 Nzeri 2026.
Iyi kipe yahagurutse yambaye umwambaro mushya yahawe n’umuterankunga wayo, Jayrutty, bishobora gutuma inawukoresha ku mukino wa Panthère.
Mu bakinnyi bajyanye n’ikipe harimo abatagiyeyo nka Elie Mokono uzwi nka Eldinho na Mohamed Ouattara, bivugwa ko bashobora kuba batarabona ibyangombwa bikenewe. Na Tony Kitoga ntiyaherekeje ikipe muri Cameroun.
Rayon Sports imaze igihe yitegura uyu mukino, aho yakinnye imikino ya gicuti ndetse ikitabira amarushanwa arimo CECAFA Kagame Cup 2026, yegukanye, na FERWAFA Super Cup, yasezerewemo muri ½.
Umukino wo kwishyura uzabera i Kigali.










