BREAKING

Imikino

APR FC yashyizeho umutoza wihariye wongerera imbaraga abakinnyi

Ikipe ya APR FC yatangaje ko yungutse Umunya-Morocco, Fouzir Mohamed, wagizwe umutoza wihariye ushinzwe kongerera imbaraga abakinnyi, mu gihe iyi kipe ikomeje imyiteguro y’umwaka mushya w’imikino wa 2026/27.

APR FC iri kwitegura umwaka w’imikino uzaba ukomeye, kuko usibye guhatanira Shampiyona y’u Rwanda, iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu izanaserukira u Rwanda muri CAF Champions League.

Mu mikino ya gicuti APR FC imaze gukina mu rwego rwo kwitegura umwaka mushya w’imikino, hagaragaye ko hakenewe kongerwa imbaraga mu bijyanye no kongerera imbaraga abakinnyi, bituma iyi kipe ifata umwanzuro wo kongeramo undi mutoza muri izi nshingano.

APR FC yatangaje ko Fouzir Mohamed wari usanzwe atuye mu Bufaransa ari naho yakoreraga, afite ubunararibonye buhagije mu bijyanye no kongerera abakinnyi imbaraga ndetse akaba afite impamyabumenyi y’ikirenga muri uru rwego.

Iyi kipe yavuze ko Mohamed amaze gukorera mu bihugu bitandukanye birimo Maroc, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Arabie Saoudite, Iraq, u Bufaransa, u Bubiligi na Gabon, aho yakoraga imirimo ijyanye no gutegura no kongerera abakinnyi imbaraga.

APR FC yagize iti: “Fouzir Mohamed wari usanzwe atuye mu Bufaransa ari naho yakoreraga, ni we wagizwe umutoza wongerera imbaraga abakinnyi, akaba afite ubumenyi buhagije muri ako kazi, dore ko afite impamyabumenyi y’ikirenga mu kongerera ingufu abakinnyi.”

Yongeyeho iti: “Uyu mutoza akaba yaratoje mu bihugu bitandukanye ari byo Maroc, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Arabie Saoudite, Iraq, u Bufaransa, u Bubiligi na Gabon. Tumwifurije imirimo myiza.”

Fouzir Mohamed aje yiyongera kuri Haj Taieb Hassan, ufite imyaka 64, wari usanzwe ashinzwe akazi ko kongerera abakinnyi imbaraga muri APR FC.

Uyu mwanzuro wo kongeramo uyu mutoza uje mu gihe APR FC iri gukomeza kwitegura amarushanwa atandukanye y’umwaka w’imikino wa 2026/27, aho intego ari uguhatana ku rwego rw’igihugu no kugira umusaruro mwiza mu mikino Nyafurika.

Mu rwego rwo gukomeza imyiteguro, APR FC irakina umukino wa gicuti na Al Merrikh SC yo muri Sudani kuri uyu wa mbere, tariki ya 17 Kanama 2026, kuri Kigali Pelé Stadium.

APR FC yatangaje ko yungutse Umunya-Morocco, Fouzir Mohamed, wagizwe umutoza wihariye ushinzwe kongerera imbaraga abakinnyi

APR FC yashyizeho umutoza wihariye mu kongerera imbaraga abakinnyi

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts