BREAKING

Imikino

CONCACAF yanze umushinga wa FIFA wo kwegurira abikorera Igikombe cy’Isi

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Amerika y’Amajyaruguru, Amerika yo Hagati n’Ibirwa bya Caraïbes (CONCACAF) yatangaje ko itemeranya n’umushinga wa Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, uzwi nka “FIFA Forward Enterprise”, uvugwaho gutanga inyungu zituruka ku Gikombe cy’Isi mu maboko y’abikorera hagamijwe gushaka amafaranga yo gutera inkunga gahunda za FIFA Forward.

Ibi byatangajwe mu ijoro ryo ku wa 31 Nyakanga 2026, nyuma y’inama yahuje abanyamuryango 41 ba CONCACAF, basuzumiyemo uyu mushinga n’ingaruka ushobora kugira ku miyoborere n’ahazaza h’umupira w’amaguru.

Mu itangazo ryasohowe nyuma y’iyo nama, CONCACAF yavuze ko abanyamuryango bayo bahuriye ku ntego imwe yo kurinda inyungu z’umupira w’amaguru, bashimangira ko umukino ugomba guhora ushyirwa imbere kuruta izindi nyungu zose.

Yagaragaje ko mu myaka 10 ishize yashyize imbaraga mu kubaka imiyoborere ishingiye ku mucyo, kubazwa inshingano no kurinda inyungu z’umupira w’amaguru, bityo ko idashyigikiye icyawushyira mu maboko y’abikorera.

CONCACAF yanze umushinga wa FIFA wo kwegurira abikorera Igikombe cy’Isi

CONCACAF yavuze ko isanga umushinga wa FIFA Forward Enterprise utarigeze uganirwaho bihagije n’inzego zibishinzwe muri FIFA ndetse n’umuryango mugari wa ruhago, mbere yo gutangazwa.

Yagize iti: “Nta gushishoza kwabayeho mu gutekereza uyu mushinga cyangwa mu kuwemeza hifashishijwe inzego zibishinzwe mu mupira w’amaguru. Dufite impungenge ku gitekerezo cyo guha abikorera inyungu z’Igikombe cy’Isi hagamijwe kubona amafaranga yo gushyigikira gahunda za FIFA Forward.”

Iyi mpuzamashyirahamwe yanzuye ivuga ko yanze burundu uwo mushinga, inasaba abanyamuryango bayo bari muri komisiyo zitandukanye za FIFA gukorana n’izindi nzego hagashakwa ubundi buryo bwo kubona inkunga ya FIFA Forward, ariko Igikombe cy’Isi kigakomeza kuguma mu maboko y’umuryango mugari w’umupira w’amaguru.

Iri tangazo rije rikurikira iryasohowe n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru i Burayi (UEFA), na yo yamaganye uwo mushinga ndetse itangaza ko ishobora kutitabira amarushanwa y’Igikombe cy’Isi mu gihe FIFA yakomeza umugambi wo kwegurira abikorera inyungu zayo.

Ibi bikomeje kugaragaza ukwiyongera kw’ukutavuga rumwe hagati ya FIFA n’amwe mu mashyirahamwe akomeye ku Isi ku bijyanye n’imiyoborere n’imicungire y’amarushanwa akomeye arimo Igikombe cy’Isi.


CONCACAF yatangaje ko itemeranya n’umushinga wa Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, uzwi nka “FIFA Forward Enterprise”

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts