Minisiteri ya Siporo yatangije umwiherero w’imyitozo wiswe Sports Talent Development Camps, ugamije guteza imbere impano z’abanyeshuri bakiri bato no kubategurira kuzavamo abakinnyi bazahagararira u Rwanda mu marushanwa yo ku rwego rw’akarere na mpuzamahanga.
Uyu mushinga watangiye ku wa 27 Nyakanga 2026, witabirwa n’abanyeshuri 2.181 bo mu byiciro by’abatarengeje imyaka 15 na 17, bari gukorera imyitozo mu bigo bitandukanye byo mu Ntara zose n’Umujyi wa Kigali.
Mu banyeshuri bitabiriye uyu mwiherero, 1.125 bari muri GSO Butare mu Ntara y’Amajyepfo, 438 bari muri College Saint André mu Mujyi wa Kigali, mu gihe 206 buri kimwe bari muri GS Saint Aloys Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba, ES Saint Vincent Muhoza mu Majyaruguru na École des Sciences de Gisenyi mu Burengerazuba.
Aba banyeshuri batoranyijwe nyuma y’amarushanwa yabereye mu turere twose tw’igihugu, hagamijwe gushaka impano mu mikino itandukanye irimo umupira w’amagur

Siporo yavuze ko uyu mwiherero uzafasha aba bakinnyi bato kongera ubumenyi mu buryo bwa tekiniki, amayeri yo gukina, kongerera umubiri imbaraga no kubategura mu mitekerereze ibafasha guhatana ku rwego rwo hejuru, binyuze mu myitozo itangwa n’abatoza n’inzobere mu bya siporo.
Uyu mushinga uzanifashishwa mu gutoranya amakipe y’abatarengeje imyaka 15 mu mupira w’amaguru, Volleyball na Handball, mu bahungu n’abakobwa, azahagararira u Rwanda mu mikino ya FEASSA 2026 izabera muri Tanzania muri Kanama uyu mwaka.
Ni na gahunda izatanga umusingi wo gutegura bamwe mu bakinnyi bazitabira Imikino Olempike y’Urubyiruko ya Dakar 2026, ndetse no gutoranya abahungu 10 bazaserukira u Rwanda mu irushanwa rya FC Bayern Youth Cup rizabera i Munich mu Budage mu Ukwakira 2026.
Umuyobozi wa Tekinike wa Federasiyo ya siporo mu mashuri (Federation Rwandaise du Sport Scolaire, FRSS), Habiyambere Emmanuel, yashimye Minisiteri ya Siporo kuri iyi gahunda, avuga ko ari umwanya mwiza wo gutegura amakipe y’abatarengeje imyaka 15 azitabira FEASSA.
Yagize ati: “Abana beza bose twabashyize hamwe muri uyu mwiherero wa Minisiteri ya Siporo. Muri iki cyiciro abazajya muri FEASSA ni umupira w’amaguru, Volleyball na Handball mu bahungu n’abakobwa kuko ari zo siporo zikinwa.”
Uyu mwiherero uzasozwa ku wa 10 Kanama 2026, ukaba wahujwe na gahunda ya Isonga Programme, ihuriza hamwe abanyeshuri, abatoza, abasifuzi bato n’abatanga ubutabazi bw’ibanze baturuka mu bigo bitandukanye byo hirya no hino mu gihugu.

Uretse imyitozo yo mu kibuga, abanyeshuri bazahabwa amasomo ku ndangagaciro za siporo, imirire iboneye, ubuzima bw’umukinnyi, kwirinda ikoreshwa ry’ibiterambaraga bitemewe muri siporo ndetse n’ubuyobozi. Hanahuguwe abasifuzi bato 120 n’abatanga ubutabazi bw’ibanze 68, hagamijwe kongerera ubushobozi abazagira uruhare mu iterambere rya siporo y’u Rwanda.
Minisiteri ya Siporo ivuga ko Sports Talent Development Camps ari imwe muri gahunda z’ingenzi zo kubaka ejo hazaza ha siporo y’u Rwanda, binyuze mu kuvumbura impano nshya, kuziteza imbere no gutegura abazahagararira igihugu mu marushanwa atandukanye yo ku rwego rw’akarere n’Isi.









