BREAKING

Umutekano

Rwamagana: Impanuka ikomeye y’imodoka 2 ihitanye umuntu 1 abenshi bajyanwa mu bitaro.

Rwamagana: Impanuka ikomeye y’imodoka 2 ihitanye umushoferi abenshi bajyanwa mu bitaro.

Mu karere ka Rwamagana umurenge wa Kigabiro impanuka ikomeye y’imodoka 2 ihitanye umushoferi abenshi bajyanwa mu bitaro bikuru bya Rwamagana kugirango bitabweho.
Iyi mpanuka yaturutse ku modoka ya Bus yaritwaye abagenzi yerekezaga mu gihugu cya Tanzaniya yataye umuhanda maze igonga imodoka yo mubwoko bwa Fuso yaritwaye ibitoki yerekezaga ikigali, nk’uko byatangajwe n’abagenzi barokotse iyi mpanuka ndetse n’abaturage batabaye bavuze ko iyi mpanuka yabaye itewe na Bus kuko umushoferi wayo yagize uburangare Kandi yihutaga cyane bituma atabasha gukontorora iyi modoka .

Iyi mpanuka yatwaye uwari atwaye Fuso tandiboyi we ndetse n’abagenzi barokotse iyi mpanuka 8 muri bo bajyanwa mubitaro bikuru bya Rwamagana kugirango bitabweho.

Police y’uRwanda ikunze gukangurira abakoresha umuhanda kujya bibuka ko ubuzoma butagurwa ko bagomba kwibuka gahunda ya Turindane kugira ngo badahitana ubuzima bwa benshi.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts