Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi abantu 80 bakekwaho kugira uruhare mu ikorwa n’ikwirakwizwa ry’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, bamwe muri bo bafatiwe mu Mujyi wa Kigali.
RIB yatangaje aya makuru kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 8 Kanama 2026, ivuga ko iperereza kuri aba bantu rigikomeje.
Rwanda FDA yafunze inganda 148
Kuva ku wa 2 Kanama 2026, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge bw’Imiti n’Ibiribwa (Rwanda FDA) cyafunze inganda 148 zikora inzoga zitujuje ubuziranenge, kinahagarika ibinyobwa byakorerwaga muri izo nganda.
Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’isuzuma ryagaragaje ko zimwe muri izo nganda zakoreshaga ethanol idatunganyijwe neza mu gukora ibinyobwa, ibintu byagaragajwe ko bishobora guteza ibibazo bikomeye ku buzima bw’ababinywa.
Leta y’u Rwanda ivuga ko kuva muri Mutarama 2026, abantu 50 bamaze gupfa bazize inzoga zitujuje ubuziranenge, mu gihe abandi 100 bahumye. Abandi bantu barenga 11,000 na bo babarurwa nk’abamaze kuba imbata z’izi nzoga.

Abafashwe barimo ba nyir’inganda n’abakozi ba Leta
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko abari gukorwaho iperereza barimo abakozi bashinzwe ubugenzuzi no gutanga ibyangombwa mu nzego za Leta, ba nyir’inganda, abakozi b’inganda zafunzwe, abayobozi b’inzego z’ibanze ndetse n’abakoraga mu buryo butemewe, bazwi nka “kinyeshyamba”.
Ati: “Bose bafite icyita rusange kimwe. Bahuriye ku kinyabutabire cya ethanol. Bakurikiranyweho ibyaha bine; guha umuntu ikintu gishobora kwica cyangwa gushegesha ubuzima, guhimba cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, icyaha cyo kunyereza umutungo no kwigomeka ku buyobozi.”
Dr. Murangira yavuze ko mu gukora ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, bamwe mu ba nyir’inganda n’abakozi babo bakoreshaga ibikoresho byarangije igihe ndetse n’ibipimo bitemewe, bagamije inyungu zabo bwite, batitaye ku ngaruka bishobora kugira ku buzima bw’abaturage.
Ati: “Ubu ngubu hamaze gufatwa abantu 80 mu gihugu hose, 16 bafatiwe mu Mujyi wa Kigali, iperereza kandi n’ubundi rirakomeje… Mu by’ukuri nta kintu na kimwe cyaguranwa ubuzima bw’abantu kuko ibi byose biri gukorwa ni ineza ya rubanda.”
Hari inganda zakoraga mu buryo butemewe
RIB yavuze ko mu bugenzuzi bwakozwe ku bufatanye n’inzego bireba, hagaragaye inganda zakoraga zitanditse, izindi zikora ibinyobwa bitarigeze bihabwa ibyangombwa by’ubuziranenge, izidakorera ahantu hagenewe ibyo bikorwa ndetse n’izidakurikiza ibisabwa mu bijyanye n’isuku.
Hari kandi izindi nganda RIB yavuze ko zagiye zibangamira ibikorwa by’ubugenzuzi.
Iperereza kuri iki kibazo rirakomeje, mu gihe inzego za Leta zikomeje ibikorwa byo kugenzura no gufunga ahakorerwa ibinyobwa bitujuje ubuziranenge.









