BREAKING

Imikino

Umunya-Somalia Omar Artan azasifura finale ya CECAFA Kagame Cup 2026

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika y’Iburasirazuba n’iyo Hagati (CECAFA) yatangaje ko umusifuzi mpuzamahanga wo muri Somalia, Omar Artan, ari we uzayobora umukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup 2026, uzabera kuri Stade Amahoro i Kigali.

Iki cyemezo cyatangajwe kuri iki Cyumweru, tariki ya 2 Kanama 2026, mu gihe amarushanwa ageze ku musozo, hasigaye hategerejwe amakipe azakina umukino wa nyuma.

Omar Artan ni umwe mu basifuzi bafite izina rikomeye muri Afurika, aho mu 2025 yegukanye igihembo cy’umusifuzi mwiza ku Mugabane wa Afurika. Yari mu basifuzi bari bateganyijwe kuzayobora imikino y’Igikombe cy’Isi cya 2026.

Icyakora, inzozi ze zo gusifura iri rushanwa ntizabaye impamo nyuma yo kwangirwa kwinjira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho bivugwa ko yahagarikiwe ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Miami, bituma avanwa ku rutonde rw’abasifuzi b’Igikombe cy’Isi.

Umunya-Somalia Omar Artan azasifura finale ya CECAFA Kagame Cup 2026

Mu mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup 2026, Omar Artan azaba yungirijwe na Liban Abdulrazack wo muri Djibouti na Eliezer Stephen Yiembe wo muri Kenya, bazaba ari abasifuzi bo ku mpande.

Aba basifuzi uko ari batatu kandi bazakomereza akazi kabo ku rwego mpuzamahanga, aho biteganyijwe ko bazayobora umukino wa UEFA Super Cup uzahuza amakipe yitwaye neza ku Mugabane w’u Burayi, uteganyijwe ku wa 12 Kanama 2026 mu Mujyi wa Salzburg.

Umukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup 2026 uteganyijwe ku wa 7 Kanama 2026 kuri Stade Amahoro. Amakipe azawukina azamenyekana nyuma y’imikino ya ½, aho Rayon Sports izacakirana na Jamus FC, mu gihe Al Hilal SC izahura na Gor Mahia.

Abakunzi b’umupira w’amaguru bategerezanyije amatsiko kureba niba Omar Artan azongera kugaragaza ubunararibonye bwe mu kuyobora umwe mu mikino ikomeye mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba n’iyo Hagati.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts