Umuhanzi King James yasoreje mu byishimo ibitaramo bibiri bikomeye yakoreye muri BK Arena mu kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki, nyuma yo kwandika amateka yo kuzuza iyi nzu y’imyidagaduro iminsi ibiri ikurikiranye.
Mu mpera z’icyumweru gishize, King James yari yateguye igitaramo kimwe cyagombaga kuba ku wa 1 Kanama 2026. Icyakora, nyuma y’uko amatike yose ashize mu minsi itatu gusa, yongeyeho umunsi wa kabiri ku wa 2 Kanama 2026 kugira ngo ahe amahirwe abakunzi be benshi batari babashije kubona amatike.
Umunsi wa kabiri na wo waranzwe n’ubwitabire budasanzwe, aho BK Arena yongeye kuzura abafana bari baje kwizihiza urugendo rw’uyu muhanzi umaze imyaka 20 atanga umusanzu mu muziki nyarwanda.
King James yinjiye ku rubyiniro nk’uko byagenze ku munsi wa mbere, amanuka avuye hejuru muri BK Arena ari mu cyuma cyabugenewe, aririmba indirimbo ye “Naratomboye”, ibintu byahise bizamura ibyishimo by’abari bitabiriye igitaramo.
Mu gihe cy’amasaha arenga ane yamaze ku rubyiniro, yaririmbye indirimbo zakunzwe cyane zirimo Nzakubona Ryari, Narihannye, Meze Neza, Hari Ukuntu, Agatimatima, Ikirezi, Ni Iki Utabona, Umugisha, Poupette, Narashize, Nta Mahitamo, Birandenga, Naramukundaga, Ndakwizera, Abubu, Icyangombwa, Yebabawe, Umugati, Bagupfusha Ubusa, Niko Nabaye, Nturare Utabivuze, Wakanaka, Inzozi, Buhoro Buhoro na Ndagutegereje, ari na yo yasorejeho igitaramo.
Igitaramo cyanaranzwe n’abahanzi banyuranye baje gufatanya na King James ku rubyiniro, barimo Zuba Ray, Producer Ishimwe Clément, P-Fla, Mico The Best, Riderman na Chris Eazy, aho buri wese yaririmbye indirimbo bahuriyemo, ibintu byatumye abafana barushaho kuryoherwa n’igitaramo.
Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye igitaramo mbere yo kugisoza, King James yashimiye cyane abakunzi be, umuryango we ndetse n’abamubaye hafi mu gutegura no gushyigikira ibi bitaramo.
Yagize ati: “Ndabanza gushima cyane mwebwe… Ndashima n’abaje ejo, numvise ko hari n’abagarutse. Ni amateka. Ndashaka gushimira umuryango wanjye,”
Mu gusoza, yaririmbye Ndagutegereje, asaba abakunzi be gucana amatara ya telefone zabo, BK Arena ihinduka urumuri rw’amatoroshi menshi mu kimenyetso cy’urukundo abafana bamugaragarije.
King James yinjiye mu muziki mu 2006, ariko yamamaye cyane mu 2009 abikesha indirimbo Intinyi. Mu myaka 20 amaze akora umuziki, amaze gusohora album zirindwi n’indirimbo zirenga 100 mu njyana zitandukanye, ibintu byamugize umwe mu bahanzi bafite amateka akomeye mu Rwanda.
Ibitaramo bibiri byabereye muri BK Arena byabaye ikimenyetso cy’uko King James akomeje kugira igikundiro mu bakunzi b’umuziki nyarwanda, ndetse byanditse amateka mashya mu rugendo rwe rw’imyaka 20 amaze ku rubyiniro.










