BREAKING

AmakuruImikino

Kalisa Jules wabaye Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA yapfuye

Kalisa Jules, wabaye Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda (FERWAFA), yitabye Imana azize uburwayi yari amaze igihe yivuriza mu Buhinde.

Inkuru y’urupfu rwe yamenyekanye mu gitondo cyo ku Cyumweru, tariki ya 6 Nzeri 2026, itera agahinda abakunzi ba ruhago mu Rwanda, by’umwihariko abamuzi nk’umwe mu bagize uruhare mu miyoborere n’iterambere ry’umupira w’amaguru w’u Rwanda.

Kalisa yamaze imyaka isaga icumi mu buyobozi bwa FERWAFA, aho yagiye agira inshingano zitandukanye mbere yo kugirwa Umunyamabanga Mukuru w’iri shyirahamwe.

Yatangiye ibikorwa bya siporo ubwo yari Komiseri ushinzwe imikino muri Kaminuza y’u Rwanda, ariko izina rye rirushaho kumenyekana mu ruhando rwa ruhago ubwo yatangiraga gukorera FERWAFA.

Mu 1999, Kalisa yahawe akazi muri FERWAFA, aho yagize uruhare mu gutegura CECAFA Challenge Cup yahuje amakipe yo muri Afurika y’Iburasirazuba n’iyo Hagati. Muri uwo mwaka, Rwanda B yegukanye iryo rushanwa.

Mu 2000, Kalisa yabonye impamyabushobozi ya FIFA mu bijyanye n’imiyoborere, amategeko n’ikiremwamuntu, nyuma yo kwiga muri De Montfort University mu Bwongereza, SDA Bocconi School of Management mu Butaliyani na University of Neuchâtel mu Busuwisi.

Hagati ya 2003 na 2006, yakomeje amasomo n’igerageza ry’ubumenyi bwe mu Bubiligi, mbere yo kugirwa Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA.

Kalisa yagizwe Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA ubwo Gen (Rtd) Jean Bosco Kazura yari Perezida w’iri shyirahamwe. Bombi bakomeje izi nshingano kugeza mu 2011, ubwo beguraga ku mpamvu zabo bwite.

Uretse inshingano yari afite muri FERWAFA, Kalisa Jules yari umwe mu bantu bagirirwaga icyizere n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), aho yagiye agirwa umuhuzabikorwa w’imikino ikomeye y’amarushanwa ategurwa n’iri shyirahamwe.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts