BREAKING

AmakuruIyobokamana

Kiliziya Gatolika igiye gusubukura iyagurwa ry’ahasengerwa i Kibeho

Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Gikongoro, Musenyeri Hakizimana Celestin, yatangaje ko Kiliziya Gatolika y’u Rwanda iteganya gusubukura ibikorwa byo kwagura ahasengerwa i Kibeho bitarenze muri Nzeri 2026.

Ibi Musenyeri Hakizimana yabigarutseho ku wa 15 Kanama 2026, ubwo Kiliziya Gatolika yizihizaga Umunsi Mukuru wa Assomption, uzwi nk’Ijyanwa mu Ijuru rya Bikira Mariya.

Kuri uyu munsi, abakirisitu barenga 80.000 bateraniye i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru, baturutse mu Rwanda no mu bindi bihugu, mu rwego rwo kwizihiza uyu munsi mukuru no gusengera kuri ubu butaka butagatifu.

 

Mu gihe i Kibeho hakira imbaga nyinshi y’abakirisitu cyane cyane ku munsi wa Assomption no ku yindi minsi mikuru, abakirisitu bakunze guhura n’ikibazo cy’ubucucike bitewe n’uko ahasengerwa hadashobora gukwira umubare munini w’abahagana.

Musenyeri Hakizimana yijeje abakirisitu bari bateraniye i Kibeho ko ibikorwa byo kwagura ahasengerwa bigiye gusubukurwa, birimo no kwimura abagituye ku butaka buzubakwaho ibikorwa bishya.

Yagize ati: “Ubu turimo kuvuga ngo muri Nzeri nibura bizarangire twatangiye ibikorwa byo kwagura ahasengerwa i Kibeho.”

Iyi gahunda izaba igamije gutuma abakirisitu basengera i Kibeho babona ahantu hanini kandi haboneye ho gusengera, ndetse hakaba n’ahantu habafasha kwirinda ibibazo by’izuba n’izindi mbogamizi ziterwa n’ubwinshi bw’abahagana.

Kibeho, ahantu hasurwa n’abaturutse hirya no hino ku Isi

Kibeho, mu Karere ka Nyaruguru, hamaze kumenyekana ku rwego mpuzamahanga kubera amateka y’iyerekwa rya Bikira Mariya ryabaye mu myaka ya za 1980.

Bikira Mariya yagiye abonekera abakobwa batatu bigaga mu ishuri ryisumbuye i Kibeho, guhera mu Gushyingo 1981 no mu 1982, aho yabaganirizaga inshuro zitandukanye. Ibyo byaje kwemezwa na Kiliziya Gatolika.

Kugeza ubu, Kibeho ni ahantu hatagatifu hakunze gusurwa n’abakirisitu ndetse n’abandi baturuka mu bice bitandukanye by’Isi, haba mu rwego rwo kuhakorera urugendo nyobokamana no kuhatura amasengesho, ndetse no gusura aka gace kazwiho amateka yihariye.

Abasura Kibeho barenga miliyoni ku mwaka

Kibeho kandi ni hamwe mu hantu hasurwa cyane mu Rwanda, cyane cyane mu bihe by’iminsi mikuru ya Kiliziya Gatolika.

Imibare itangwa ku basura Kibeho igaragaza ko ku munsi mukuru w’Ijyanwa mu Ijuru rya Bikira Mariya, uzwi nka Assomption cyangwa Asomusiyo, hateranira abantu bari hagati ya 70.000 na 80.000.

K ’umwaka, Kibeho hasurwa n’abantu bagera kuri miliyoni 1,2, baturuka mu bice bitandukanye by’u Rwanda no mu mahanga.

Kongera ahasengerwa rero ni kimwe mu bikorwa bitegerejwe n’abakirisitu n’abandi basura Kibeho, cyane cyane mu gihe uyu mutambagiro nyobokamana ukomeje gukurura abantu benshi baturuka hirya no hino ku Isi.

Kiliziya Gatolika igiye gusubukura iyagurwa ry’ahasengerwa i Kibeho

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts