Nyambo Jesca, umwe mu bakinnyi ba filime bazwi mu Rwanda, yasezeranye imbere y’amategeko na Uwiragiye Richard, nyuma y’igihe gito amwambitse impeta amusaba ko bazabana nk’umugore n’umugabo.
Umuhango wabereye ku Biro by’Umurenge wa Nyarugenge kuri uyu wa Kane, tariki ya 30 Nyakanga 2026, witabirwa n’abagize imiryango y’impande zombi, inshuti zabo ndetse n’abamwe mu bafite amazina azwi muri sinema nyarwanda no mu ruganda rw’imyidagaduro.
Uyu muhango wabaye mu mutekano ukomeye, aho hafashwe ingamba zo kugenzura abafata amafoto n’amashusho, bitewe n’icyifuzo cy’abageni cyo kugumana ibirori byabo mu ibanga no kurinda ubuzima bwabo bwite.
Amakuru y’urukundo rwa Nyambo na Uwiragiye Richard yatangiye gukwirakwira ku wa 23 Nyakanga 2026, nyuma y’uko uyu mukinnyi wa filime yambitswe impeta n’umukunzi we usanzwe atuye muri Australia.
Nyambo ni umwe mu bakinnyi ba filime bamaze kubaka izina rikomeye muri sinema nyarwanda. Muri iyi minsi ari mu bakinnyi bakunzwe cyane muri filime “Mwenedata”, ndetse anagaragara no muri “Amaraso Yanjye” ya Killaman, kimwe n’indi mishinga itandukanye ikomeje gukurura abakunzi ba sinema nyarwanda.
Mu kiganiro yaherukaga kugirana n’itangazamakuru, Nyambo yari yavuze ko yari amaze hafi imyaka ibiri akundana na Uwiragiye Richard, ndetse ko bari mu myiteguro yo kurushinga.
Nubwo bamaze gusezerana imbere y’amategeko, amakuru ajyanye n’umuhango w’ubukwe ndetse n’aho aba bombi bazatura aracyagirwa ibanga, kuko Nyambo yifuza ko ibirori bizitabirwa gusa n’abo yatumiye.









