BREAKING

AmakuruImibereho Y'AbaturagePolitiki

Madamu Jeannette Kagame yasabye urubyiruko kwita ku kubaka ingo zihamye

Madamu Jeannette Kagame yagaragaje ko urubyiruko rw’u Rwanda rukwiye kutibanda gusa ku mashuri, akazi n’izindi ntego rwihaye, ahubwo rukagira umwanya wo gutekereza ku kubaka imiryango ihamye, kuko ari umwe mu musingi w’iterambere ry’igihugu.

Ibi yabigarutseho kuri iki cyumweru tariki ya 6 Nzeri 2026, mu masengesho y’abayobozi bakiri bato azwi nka “Young Leaders Prayer Breakfast”, yahuje abayobozi mu nzego zitandukanye hagamijwe gusabira igihugu.

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko hari impinduka mu myumvire y’abantu ku bijyanye no gushaka no kwiyemeza kubana, aho bamwe babifata nk’ikintu gishobora gutegereza kugeza bageze ku bindi byifuzo byabo.

Ati: “Gushaka bigenda birushaho gufatwa nk’amahitamo, cyangwa nk’ikintu umuntu agomba gukora ari uko amaze kubanza kuzuza ibindi byose yifuza kugeraho. Urugero ni nko kurangiza amashuri, kubona akazi keza, kwishyura amadeni yose n’ibindi.”

Yavuze ko uko umuntu agenda ategereza kuzuza ibyo yifuza byose, ubushake bwo kwiyemeza kubaka urugo bushobora kugenda bugabanuka.

Madamu Jeannette Kagame kandi yagaragaje ko imibanire y’abantu muri iki gihe yagiye ihabwa amazina atandukanye, harimo “situationship”, ndetse hakabaho ibyiciro bitandukanye by’umubano kuva ku kuvugana, kuganira, gukundana kugeza ku gushaka.

Yavuze ko nubwo u Rwanda rwahaye urubyiruko icyizere, rukarushyira mu nshingano zitandukanye mu buyobozi, mu nzego za Leta no mu bikorera, hakenewe ko rukomeza gufashwa gukura mu mico, mu marangamutima no mu mibanire.

Ati: “Kuba umuhanga byagufasha kuba indashyikirwa mu kazi ariko iyo bigeze mu rugo imibanire yawe n’uwo mwashakanye, uburere uha abana bawe, kurinda ubumwe bw’umuryango mu gihe cy’ibibazo, ntabwo kugira ubwenge gusa bihagije.”

Yashimangiye ko umuryango uhamye ari umusingi igihugu cyubakiraho, bityo urubyiruko rukaba rufite inshingano zo kuwukomeza, guhera mu ngo zarwo.

Ati: “Niba umuryango uhamye ariwo musingi igihugu cyubakiraho, inshingano z’urubyiruko ni gukomeza uwo musingi duhereye mu ngo zacu, kugira ngo ibyo tuzaraga abana bacu bitazaba ibikomere bazakomeza kwivura ahubwo bibe urufatiro rukomeye bazubakiraho.”

Madamu Jeannette Kagame kandi yavuze ko kuba umuntu yaba yagize ikibazo mu rugo bitagomba kuba igipimo cy’agaciro ke, kuko nta muntu ujya kubaka urugo ateganya ko ruzasenyuka.

Yagize ati: “Ntawe uba ateganya ko kubaka bizamugora cyangwa bizagenda nabi ku buryo bishobora no kuvamo gutandukana, ariko uko ubuzima buhora bugenda uko tutabuteganyije, mu gihe bitagenze neza ntibikwiye kuba igipimo cy’agaciro k’umuntu.”

Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Leaders Fellowship, Moses Ndahiro, na we yavuze ko ababyeyi bakwiye kwibuka ko nubwo baba bafite inshingano zikomeye mu kazi cyangwa mu buyobozi, iyo bageze mu rugo baba ari ababyeyi bafite inshingano zo kurera abana babo.

Yagaragaje ko imiryango igihura n’ibibazo bitandukanye birimo ibibazo by’ubukungu, ikoreshwa nabi ry’ikoranabuhanga, ibiyobyabwenge ndetse no kutabona umwanya uhagije wo kurera abana.

Ati: “Mu Kinyarwanda baravuga ngo uburere buruta ubuvuke. Kubyara umwana ni intangiriro, ariko kumurera, kumuba hafi, kumwereka urukundo, kumwigisha kubaha Imana no kubaha abantu ni umurimo usaba kwihangana no kwitanga.”

Amasengesho y’abayobozi bakiri bato, Young Leaders Prayer Breakfast, ahuza abayobozi bo mu nzego zitandukanye zirimo Leta, amadini n’amatorero, imiryango itari iya Leta, abikorera ndetse n’urubyiruko, hagamijwe gusabira igihugu.

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean-Népo Abdallah
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée
Nelly Mukazayire, Minisitiri wa Siporo yitabiriye aya masengesho
Umunyamakuru Irene Murindahabi n’umugore we

Apôtre Mignonne Kabera

Umuyobozi Mukuru w’Umuryango wa Rwanda Leaders Fellowship, Moses Ndahiro

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts