BREAKING

Imikino

Ikipe y’u Rwanda yasezerewe na Misiri muri ½ cy’Igikombe cya Afurika

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Volleyball y’Abagore yananiwe gukora amateka yo kugera ku mukino wa nyuma w’Igikombe cya Afurika ku nshuro yayo ya mbere, nyuma yo gutsindwa na Misiri amaseti 3-0 muri ½ cy’iri rushanwa riri kubera i Nairobi muri Kenya.

Uyu mukino wabaye ku wa Kane, tariki ya 3 Nzeri 2026, muri Kasarani Indoor Arena.

Misiri yagaragaje urwego rwo hejuru kuva umukino utangiye, yegukana iseti ya mbere ku manota 25-5. Mu iseti ya kabiri, Abanyarwandakazi bazamuye urwego rw’imikinire yabo, ariko na yo bayitsindwa ku manota 25-17.

Ikipe y’u Rwanda yakomeje kwihagararaho mu iseti ya gatatu, aho yahaye Misiri akazi gakomeye, ariko iza kuyitsindwa bigoranye ku manota 32-30, umukino urangira ari amaseti 3-0.

Iyi ntsinzi yahesheje Misiri itike yo gukina umukino wa nyuma, mu gihe u Rwanda rusigaje guhatanira umwanya wa gatatu n’umudali w’Umuringa, rukazahura n’ikipe iri butsindwe hagati ya Cameroun na Kenya mu wundi mukino wa ½.

Ikipe y’u Rwanda yari ifite intego yo gukora amateka yo kugera ku mukino wa nyuma w’Igikombe cya Afurika ku nshuro ya mbere. Umusaruro mwiza yari yarigeze kugeraho muri iri rushanwa ni umwanya wa kane mu 2023, na bwo isezererwa na Misiri muri ½, imutsinze amaseti 3-0.

Uyu mwaka, u Rwanda rwitwaye neza kuva irushanwa ritangiye, rusoreza ku mwanya wa mbere mu Itsinda D, rwari ruhuriyemo na Algeria, RDC n’u Burundi.

Mu mikino y’amatsinda, u Rwanda rwatsinze Algeria amaseti 3-0, rukurikizaho u Burundi na yo ruyitsinda amaseti 3-0, mbere yo gutsinda RDC amaseti 3-0.

Mu cyiciro gikurikiraho, u Rwanda rwasezereye Burkina Faso, mbere yo gutsinda Ghana amaseti 3-1 muri ¼ cy’irushanwa, ku manota 25-17, 24-26, 25-19 na 25-18.

Nubwo rutageze ku mukino wa nyuma, Ikipe y’Igihugu iracyafite amahirwe yo gusoza iri rushanwa yegukanye umudali, mu gihe itegereje kumenya uwo bazahura mu mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts