🚨𝐀𝐌𝐀𝐊𝐔𝐑𝐔 𝐀𝐆𝐄𝐙𝐖𝐄𝐇𝐎🚨
-
Rayon Sports ihagarariye u Rwanda yasezereye Panthère Sportive du Ndé yo muri Cameroun
nyuma yo kunganya ubusa ku busa mu mukino wo kwishyura w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Confederation Cup, ikomeza ku gitego cyo hanze yatsindiye i Yaounde ubwo amakipe yombi yanganyaga 1-1.
Mu ijonjora rya nyuma rigana mu matsinda, rizakinwa mu Ukwakira, Rayon Sports izahura n’ikipe ikomeza hagati Black Bulls yo muri Mozambique na Atomic Ngome yo mu Birwa bya Comores.











