BREAKING

Amakuru

Gatsibo: Umubyeyi ukekwaho kubyara umwana agahita amwica ari mu maboko y’inzego z’umutekano..

Inzego z’umutekano mu Karere ka Gatsibo zataye muri yombi umugore w’imyaka 34 y’amavuko utuye mu Kagari ka Gihuta mu Murenge wa Rugarama, ukekwaho kuba yarabyaye umwana akamwica akamuzingira mu isashi akamuhisha mu gikoni cye.

Ku wa Kabiri tariki ya 22 Nzeri ari bwo abaturanyi bamenye ko uyu mugore yabyaye ariko umwana akaza gupfa mu buryo budasobanutse.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugarama, Nayigiziki Girbert yabwiye Imvaho Nshya ko ubwo ubuyobozi bwaganiraga n’uwo mugore yahakanaga ibimuvugwaho ko yaba yishe umwana we, kubera kwinubira kubyara abakobwa gusa, hakaba hategerejwe ibizava mu iperereza.

Ati: “Hari amakuru yavugaga ko uyu mugore yaba yishe umwana we kubera ko yari umukobwa kandi n’abandi bana afite ari abakobwa gusa. Nyirubwite we avuga ko yabyariye mu rugo akaza kumva atameze neza akaza kwivuza kwa muganga.

Gusa hakibazwa impamvu zatumye aza kwa muganga wenyine asize umwana imuhira, akaba ari yo mpamvu inzego zibishinzwe zahise zitangira iperereza.”

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Iburasirazuba ivuga ko uyu mugore wari umaze imyaka ibiri atabana n’umugabo kubera amakimbirane yaje gutwita ndetse aho abyariye bigakekwako yagize ikibazo cyo gusobanura uwo yabyaranye na we.

Ibi ngo ni bimwe biri mu bishobora kuba byatumye afata icyemezo cyo kwica umwana yari yabyariye iwe mu rugo.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SSP twizerimana Hamdun yagize ati: ”Uyu mugore yagiranye amakimbirane n’umugabo babyaranye abana 2 , umugabo aramuta hashize imyaka ibiri batandukanye. Yaje gutwita inda ariko akomeza kuyihisha kugeza ubwo ku munsi w’ejo yabyaye, aho abana be bumvise umwana arira.”

Akomeza agira ati: “Iperereza rigaragaza ko uyu mubyeyi yaba yarafashe uruhinja akaruniga nyuma aruzingira mu isashI ajya kuruhisha mu gikoni. Nyuma uwo mugore yamerewe nabi ndetse n’abana babimenyesha umujyanama w’ubuzima biba ngombwa ko hatangwa amakuru ku nzego z’umutekano zitangira gukurikirana iki kibazo.”

SSP Twizeyimana avuga ko uwo mugore yashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha aho iperereza rikomeje kugira ngo abe yashyikirizwa ubutabera.

Yasabye abaturage kwirinda amakimbirane agira ingaruka mu mibereho y’umuryango ndetse no kutifatira ibyemezo bimwe na bimwe bibashyira mu byaha.

Ati: “Ubutumwa duha abaturage ni uko bakwiye kwirinda amakimbirane kuko usanga aba intandaro y’ibyaha byinshi byibasira umuryango. Ikindi ni uko mu gihe umuntu ahuye n’ikibazo akwiye kugisha inama ubuyobozi uko yakitwaramo adashatse kwishakira ibisubizo mu buryo butari bwo aho usanga bimushora mu gukora ibyaha biremereye kurusha ibyo yahungaga,”
Umurambo w’umwana wajyanwe ku bitaro bya Kiziguro kugira ngo ukorerwe isuzuma.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts