Ikipe ya APR FC yatsindiye Etincelles FC ibitego 2-0 kuri Stade Umuganda i Rubavu, mu mukino w’umunsi wa karindwi wa Shampiyona y’u Rwanda, ihakura amanota atatu.
Uyu mukino wabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 31 Ukwakira 2026, saa cyenda z’amanywa.
Wari umukino wari utegerejwe na benshi, cyane ko mu mwaka ushize w’imikino APR FC yari yaratsindiwe kuri iyi stade na Etincelles FC, ikipe ikunzwe n’abatari bake mu Karere ka Rubavu.
Etincelles FC yatangiye umukino neza, ihererekanya umupira kandi igerageza gusatira izamu rya APR FC. Icyakora, ba myugariro b’ikipe y’Ingabo bakomeza kwihagararaho, bayibuza kubona igitego.
Uko iminota yagendaga ishira, amakipe yombi yarushagaho gusatirana ashaka igitego, ariko ba myugariro n’abanyezamu b’impande zombi bakomeza kwitwara neza.
Ku munota wa gatatu w’inyongera y’igice cya mbere, William Togui yafunguye amazamu atsindira APR FC igitego cya mbere. Igice cya mbere cyarangiye ikipe y’Ingabo iyoboye umukino n’igitego 1-0.
Mu gice cya kabiri, Etincelles FC yagarutse ishaka kwishyura igitego yari yatsinzwe, ariko APR FC ikomeza kwitwara neza mu kwirinda no gucunga ubuyobozi yari ifite.
APR FC yakomeje kugerageza gushaka ikindi gitego ibicishije ku bakinnyi barimo Djibril Quattara, William Togui na Amani Michel.
Ku munota wa 61, Taleb utoza APR FC yakoze impinduka, akuramo Amani Michel ashyiramo Hakim Kiwanuka, mu rwego rwo kongera imbaraga mu busatirizi no gushaka igitego cya kabiri.
Ku munota wa 68, APR FC yabonye igitego cya kabiri gitsinzwe na Nshimiyimana Yunussu, ku mupira wa koruneri watewe neza na Dauda Yussif. Iki gitego cyongereye icyizere ikipe y’Ingabo cyo kwegukana amanota atatu.
Nyuma y’iki gitego, Taleb yongeye gukora impinduka ku munota wa 73, akuramo Ronald Ssekiganda ashyiramo Rubuguza Peter, wari ugamije kongera imbaraga n’umutekano mu kibuga hagati.
Etincelles FC yakomeje gukora impinduka zitandukanye ishaka uko yakwishyura ibitego yari yatsinzwe, ariko APR FC ikomeza kuyibera ibamba.
Ku munota wa 84, APR FC yabonye uburyo bukomeye bwo gutsinda igitego cya gatatu, ubwo Djibril Quattara yasigaraga imbere y’umunyezamu ariko ntiyabasha kubyaza umusaruro umupira yari ahawe na Mutijima wa Etincelles FC.
Iminota 90 yarangiye APR FC ikomeje kuyobora umukino n’ibitego 2-0, yegukana amanota atatu y’umunsi wa karindwi wa Shampiyona y’u Rwanda.
APR FC ikomeje urugendo rwa Shampiyona itsinze umukino ukomeye hanze yayo, mu gihe Etincelles FC itabashije kwihorera ku ikipe y’Ingabo.












