BREAKING

Imyidagaduro

The Ben na Diamond Platnumz berekeje i Kampala, Meet & Greet yabo irasubikwa

Ku mugoroba wo ku wa 29 Ukwakira 2026, umuhanzi The Ben, ari kumwe n’itsinda ry’abo bakorana, yahagurutse i Kigali yerekeza i Kampala muri Uganda, aho agiye kwitabira igitaramo cyo kwizihiza imyaka 10 ya Comedy Store.

Diamond Platnumz na we yahagurutse muri Tanzania yerekeza i Kampala, aho bombi bari bategerejwe na Alex Muhangi n’itsinda ritegura iki gitaramo giteganyijwe kuri uyu wa 30 Ukwakira 2026.

Amakuru People TV yamenye ni uko igikorwa cyo guhura n’abafana (Meet & Greet), cyagombaga kubera muri Kampala Marriott Hotel, cyasubitswe ku mpamvu zitaramenyekana.

Iki gikorwa cyagombaga kwitabirwa na Diamond Platnumz, The Ben, Lil Stunner n’abandi bahanzi, ariko gisubikwa mu buryo butunguranye.

Igitaramo cyo kwizihiza imyaka 10 ya Comedy Store cyari cyabanje guteganywa ku wa 5 Kamena 2026, ariko gisubikwa kubera ingamba zo guhangana n’icyorezo cya Ebola. Nyuma cyimuriwe ku wa 30 Ukwakira 2026.

Mu bahanzi batumiwe harimo Diamond Platnumz, The Ben na Eric Omondi, ndetse n’abo muri Uganda barimo Spice Diana, Lydia Jazmine, Winnie Nwangi na Fik Fameica.

Iki gitaramo kizanitabirwa n’abanyarwenya bakomeye muri Uganda barimo Reign na Madrat, Chiko, MC Mariachi, Salvado na Maulana, bazwi mu bikorwa bya Comedy Store.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts