Croix Rouge y’u Rwanda ikomeje ibikorwa byo gufasha imiryango itishoboye,mu gihugu
Bamwe mubaturage bo mu karere ka Ngoma, umurenge wa Jarama barashimira Croix Rouge y’uRwanda inkunga yabahaye murwego rwo kwikura mu bukene hazamurwa ubushobozi bw’abaturage bakennye kurusha abandi.
Umurenge wa Jarama mu Mudugudu w’icyitegererezo w’ Urukomo, Croix Rouge y’uRwanda guhera mu mwaka 2016 abaturage bahawe amatungo magufi n’ibikoresho bitandukanye bigamije kubafasha kwikura mu bukene, kunoza imirire no kwiteza imbere.
Ibi byagarutweho na Perezida wa Croix Rouge y’u Rwanda, Wilson Karasira, yavuze ko Croix Rouge y’uRwanda yahisemo gufasha abaturage bo muri uyu mudugudu hagamijwe kuzamura imibereho y’abatishoboye kurusha abandi mu Karere ka Ngoma.
Karasira Wilson Perezida wa Croix Rouge y’uRwanda.
Yasobanuye ko gutanga amatungo magufi bifasha abaturage kubona ifumbire yo gukoresha mu buhinzi, ndetse n’amafaranga igihe bayagurishije cyangwa yororotse. Yongeyeho ko amatungo azororoka ashobora no guhabwa abandi baturage kugira ngo na bo abashe kubafasha kwiteza imbere.
Karasira kandi yashimangiye ko ibikorwa byo kubakira abatishoboye no gusana amazu yabo bifite uruhare mu kubarinda ingaruka z’ibiza, asaba abaturage gufata neza ibyo bahawe no gukomeza kwishyira hamwe mu matsinda yo kwizigama no gufashanya.
Yavuze ko ibikorwa byakorewe muri uyu mudugudu bifite agaciro ka miliyoni 30 Frw, mu gihe ibikoresho n’ibindi bikorwa byatanzwe muri uwo munsi bifite agaciro ka miliyoni 22,5 Frw.
Mu bagenerwabikorwa harimo Musabyeyezu Console, wavuze ko yishimiye kubona itungo kuko yizeye ko rizamufasha kwikura mu bukene no kunoza imirire y’abana be.
Ati: “Ndumva nishimye cyane mbonye itungo rizanteza imbere, nkava mu bukene, abana banjye bakava mu mirire mibi. Ni yo mfashanyo ya mbere mbonye.”
Yavuze ko ateganya gukomeza gukora ubuhinzi, ahinga ibigori n’imboga, akanashyiraho akarima k’igikoni kugira ngo abone ibiribwa bitandukanye, ndetse abone n’ifumbire ituruka ku itungo yahawe.
Undi muturage wahawe ubufasha, Musabyimana, yavuze ko ibikorwa bya Croix Rouge y’u Rwanda byahinduye uyu munsi umwihariko ku baturage, cyane cyane abafashijwe kubona amacumbi n’ibikoresho bibafasha kwita ku buzima bwabo.
Ati: “Uyu munsi wa none nawubonye nk’umunsi udasanzwe kubera ibyiza Croix Rouge yadukoreye. Harimo kubakirwa amazu, ubwiherero, guhinga imboga zo kurwanya imirire mibi.”
Mu mwaka 2016 mu murenge wa Jarama hatanzwe amatungo magufi ariyo ingurube 40 ihene 15 hubakwa inzu 1 naho muri 2026 hatanzwe ihene 15, hubakwa ubwiherero 85,hasanwe inzu 20 z’abaturage batishoboye ndetse n’ibikoresho byo mu gikoni bahawe miryango 152 byose bifite agaciro k’amafaranga miliyoni 30 y’uRwanda.
Urugendo rwo kuzamura imibereho myiza y’abaturage batishoboye bigaragara ko hirya no hino mu turere tw’uRwanda Croix Rouge nk’umufasha wa leta igenda ifasha abaturage harebwa abababaye kurusha abandi bahabwa amatungo magufi kuko ariyo yororoka vuba nk’ingurube n’ihene ndetse n’amafaranga yo kwikura mu bukene bibumbira mumatsinda abyara inyungu.













