Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda batuye mu Mujyi wa Melbourne muri Australia bizihije Umunsi w’Umuganura, igikorwa cyaranzwe no guhuza imiryango, gusangira, gusabana no kugaragaza ubwiza bw’umuco Nyarwanda.
Ibirori byabaye ku wa 31 Ukwakira 2026, bitegurwa n’Abanyarwanda bibumbiye mu Ishyirahamwe RCA VIC Australia ku bufatanye n’inshuti z’u Rwanda.
Urubyiruko n’ababyeyi babo bongeye guhurira hamwe, basangira amafunguro gakondo y’Abanyarwanda ndetse banacinya akadiho mu mbyino Nyarwanda zitandukanye.
Muri iki gikorwa, hanasobanuwe ibyiza n’indangagaciro biranga umuco Nyarwanda, by’umwihariko Umuganura, umunsi Abanyarwanda bahuriraho bagasangira umusaruro bagezeho, bagashimira ibyiza bagezeho kandi bagashimangira ubumwe.
Dr. Enid Muragira, uyobora Ishyirahamwe ry’Abanyarwanda batuye muri Melbourne (RCA VIC), yashimiye abitabiriye iki gikorwa n’uruhare bagira mu guteza imbere igihugu cyababyaye.
Yabasabye gukomeza kurangwa n’indangagaciro z’umuco Nyarwanda no gushyigikira gahunda za Leta zigamije guteza imbere igihugu, agaragaza ko ari imwe mu nzira zafasha Abanyarwanda kugera ku iterambere.
Yashimiye kandi ubuyobozi bwa Ambasade y’u Rwanda muri Australia, by’umwihariko Consul General Michael Roux, uhagarariye inyungu z’u Rwanda muri Australia, ku bufatanye bwiza mu bikorwa bigamije kubumbatira ubumwe bw’Abanyarwanda baba muri icyo gihugu.
Ibirori byaranzwe n’imbyino gakondo, aho urubyiruko n’ababyeyi babo babyinnye mu ndirimbo zitandukanye, bishimira umuco basangiye.
Uretse Abanyarwanda, muri ibi birori hari n’Abarundi bifatanyije na bo, mu gikorwa cyagaragaje ubusabane n’ubufatanye hagati y’abaturage b’ibihugu byombi.
RCA VIC Australia ikomeje ibikorwa byo gusigasira umuco no gushyigikira iterambere ry’u Rwanda
Ishyirahamwe RCA Victoria Australia ryiyemeje gukomeza gushyigikira gahunda za Leta zigamije guteza imbere Abanyarwanda no kubungabunga umuco Nyarwanda.
Mu bikorwa byakozwe mu 2026, iri shyirahamwe ryatangije gahunda yo kwigisha abana bato kuvuga neza no kunoza Ikinyarwanda, mu rwego rwo kubafasha kumenya ururimi rwabo no gusigasira umuco n’indangagaciro biranga Abanyarwanda.
RCA VIC Australia kandi yishyuriye ubwisungane mu kwivuza abaturage 500 bo mu Karere ka Gatsibo, mu Ntara y’Iburasirazuba.
Iri shyirahamwe ryashinzwe kandi ritangizwa ku mugaragaro muri Gicurasi 2026, rifite intego yo gukomeza guhuza Abanyarwanda batuye muri Australia, guteza imbere ubufatanye hagati yabo no gushyigikira gahunda zigamije iterambere ry’u Rwanda.










