BREAKING

AmakuruPolitiki

Ba Perezida Kagame na Romuald bakoranye siporo yo kugenda n’amaguru i Kigali

Perezida Paul Kagame na mugenzi we wa Bénin, Romuald Wadagni, bakoze siporo yo kugenda n’amaguru mu Mujyi wa Kigali, mu mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 16 Nzeri 2026.

Aba Bakuru b’Ibihugu bombi batembereye ahazwi nka Nyarutarama Green Carpet, hamwe mu hantu hagenwe mu Mujyi wa Kigali hagamijwe guha abaturage ahantu heza kandi hatekanye ho gukora siporo yo kugenda n’amaguru, kwiruka n’indi mikino ikorerwa hanze.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko Perezida Kagame na Perezida Wadagni “batembereye muri Nyarutarama Green Carpet”, nyuma y’ibiganiro bagiranye muri Village Urugwiro ku mubano n’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Bénin.

Perezida Wadagni ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri, rugamije kurushaho guteza imbere umubano n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

U Rwanda na Bénin bisanzwe bifitanye ubufatanye mu nzego zirimo ubucuruzi n’ishoramari, ikoranabuhanga, ubuhinzi, igenamigambi ry’imijyi, serivisi za Leta n’umutekano.

Mu 2023, ubwo Perezida Kagame yagiriraga uruzinduko muri Bénin, ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano 10 y’ubufatanye, arimo amasezerano yo kwirinda gusoresha kabiri.

Wadagni w’imyaka 50 yatorewe kuyobora Bénin ku wa 12 Mata 2026, atsinda ku majwi arenga 94%, arahira ku wa 24 Gicurasi 2026 asimbura Patrice Talon wari usoje manda ebyiri.

Mbere yo kuba Perezida, Wadagni yari amaze imyaka 10 ari Minisitiri w’Imari n’Ubukungu wa Bénin. Asanzwe azi u Rwanda kuko muri Nzeri 2023 yarusuye nk’intumwa yihariye ya Perezida Patrice Talon.

Ba Perezida Kagame na Romuald bakoranye siporo yo kugenda n’amaguru i Kigali

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts