BREAKING

AmakuruPolitiki

Perezida Kagame yagaragaje ko FDLR ikomeje kuba ishingiro ry’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo

Perezida Paul Kagame yaganiriye n’Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni akaba n’Umuyobozi wa MONUSCO, James Swan, ndetse n’Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni mu Karere k’Ibiyaga Bigari, Huang Xia, ku kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’ingaruka kigira ku mutekano w’u Rwanda.

Ibi biganiro byabereye muri Village Urugwiro ku wa 2 Kanama 2026, byibanda ku buryo hakenewe gukemura umuzi w’ikibazo kimaze imyaka irenga 30 kibangamiye umutekano mu Karere k’Ibiyaga Bigari.

Ubutumwa bwashyizwe ku rubuga rwa X n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu bwagaragaje ko impande zombi zaganiriye ku “gukemura umuzi w’ikibazo giteza intambara mu Burasirazuba bwa RDC n’ingaruka gifite ku mutekano w’u Rwanda.”

Kimwe mu bibazo u Rwanda rukomeje kugaragaza nk’umuzi w’umutekano muke muri ako karere ni umutwe wa FDLR, umaze imyaka irenga 30 ukorera mu Burasirazuba bwa RDC.

Uyu mutwe washinzwe n’abahoze mu ngabo za Ex-FAR, Interahamwe ndetse n’abandi bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. U Rwanda ruvuga ko FDLR yakomeje kuba ikibazo gikomeye cy’umutekano, kuko mu bihe bitandukanye yagabye ibitero ku butaka bw’u Rwanda.

Ikibazo cya FDLR kandi cyakomeje kugarukwaho mu masezerano y’amahoro u Rwanda na RDC byashyizeho umukono i Washington ku wa 27 Kamena 2025, ku bufasha bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu byari bikubiye muri ayo masezerano harimo ingamba zo gusenya FDLR, mu gihe u Rwanda na rwo rwagombaga gukuraho ingamba z’ubwirinzi rwashyizeho hagamijwe gukumira ibitero bishobora guturuka kuri uwo mutwe.

Leta y’u Rwanda ariko yakomeje kugaragaza ko idashobora gukuraho ingamba z’ubwirinzi mu gihe FDLR igihari kandi igifite ubushobozi bwo guhungabanya umutekano warwo.

Raporo y’impuguke za Loni yo muri Nyakanga 2026 yagaragaje ko umubare w’abarwanyi ba FDLR ukomeje kuba ikibazo cyo gusuzuma, kubera itandukaniro riri hagati y’imibare itangwa n’uwo mutwe n’igereranywa rikozwe n’inzego zitandukanye.

FDLR ubwayo ivuga ko ifite abarwanyi barenga 10.000, mu gihe ishami ryayo rya FDLR-CRAP ryo rivuga ko rifite abarenga 20.000. Icyakora, Loni n’inzego z’ubutasi zigereranya ko FDLR yose ishobora kuba ifite abarwanyi bari hagati ya 3.500 na 4.500.

Perezida Kagame na we yongeye kugaruka kuri iki kibazo mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku wa 24 Kanama 2026, agaragaza ko, ku bwe, Leta ya RDC idafite ubushake buhamye bwo gukemura ikibazo cya FDLR.

Yavuze ko hari igihe ubuyobozi bwa RDC bwemera ko FDLR ibaho, ubundi bukabisubiraho, ndetse hari n’igihe buvuga ko uyu mutwe ari urwitwazo u Rwanda rukoresha kugira ngo rwinjire mu bikorwa byo gucukura umutungo kamere w’Abanye-Congo.

Perezida Kagame yashimangiye ko, uko byagenda kose, u Rwanda ruzakomeza gushyira imbere umutekano warwo.

Ati: “Icy’ingenzi gikomeza kuba uko twitwara. Icya mbere twitwara mu buryo buturinda ku kiguzi icyo ari cyo cyose. Tuzakora icyo ari cyo cyose cyatuma ubwo burinzi buboneka ku manywa cyangwa ijoro. Nta buryo bubiri buhari, ni ubwo gusa.”

Perezida Paul Kagame yaganiriye n’Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni akaba n’Umuyobozi wa MONUSCO, James Swan, ndetse n’Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni mu Karere k’Ibiyaga Bigari, Huang Xia

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts