BREAKING

AmakuruPolitikiUbukungu

Perezida Kagame yayoboye inama y’Ubutegetsi ya RDB yiga ku kwihutisha iterambere ry’ubukungu

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yitabiriye inama y’Inama y’Ubutegetsi y’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), yibanze ku ngamba n’ibikorwa bigamije kwihutisha iterambere ry’ubukungu bw’igihugu, by’umwihariko ibishingiye ku bikorwa by’abikorera.
Iyi nama yabereye ku cyicaro cya RDB kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 2 Nzeri 2026, aho hasuzumwe ibikorwa by’ingenzi by’uru rwego birimo gukurura no korohereza ishoramari, guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga ndetse no guteza imbere ubukerarugendo.
Abitabiriye iyi nama banagarutse ku ngamba zo gukomeza kongera ubushobozi bw’u Rwanda mu guhangana ku isoko mpuzamahanga, ndetse no gushyiraho uburyo burushijeho korohereza abashoramari n’abikorera gukora no kwagura ibikorwa byabo.
Mu biganiro byabaye, Perezida Kagame yashimangiye ko hakenewe kwibanda ku ishyirwa mu bikorwa ry’ibikorwa biteganyijwe hagamijwe kuzamura ubukungu bw’igihugu.
Yasabye ko ibikorwa by’inzego birebwa bikomeza kurangwa no gukorera ku ntego, kubazwa inshingano no kunoza imikorere, kugira ngo serivisi zihabwa abashoramari n’abakora ubucuruzi zikomeze kunozwa.
Inama y’Ubutegetsi ya RDB iyobowe na Itzhak Fisher nka Perezida wayo, naho Evelyn Kamagaju akaba Visi Perezida.
Abandi bagize Inama y’Ubutegetsi ya RDB ni Alice Nkulikiyinka, Umuyobozi Mukuru wa Business Professionals Network (BPN) Rwanda; Ivan Kagame ukora mu bijyanye n’ishoramari n’imari; Liban Soleman Abdi; Dr Diane Karusisi, Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali; Eric Kacou na Kassahun Kebede.
RDB ni urwego rufite mu nshingano zarwo guteza imbere ishoramari, ubukerarugendo, ibyoherezwa mu mahanga no korohereza abashoramari kubona serivisi n’amahirwe bibafasha gushora imari mu Rwanda.
Iyi nama kandi yitabiriwe n’Umuyobozi Mukuru wa RDB, Jean Guy Afrika, hamwe n’Umuyobozi Mukuru wungirije, Juliana Kangeli Muganza.

Perezida Kagame yayoboye inama y’Ubutegetsi ya RDB yiga ku kwihutisha iterambere ry’ubukungu

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts