Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yagize Brig Gen Innocent Munyengango Umuyobozi Mukuru wa Sosiyete ishinzwe serivisi z’ubwikorezi bwo mu kirere (ATL), mu gihe Jules Muheto Ndenga yagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe guhuza ibikorwa bigamije guteza imbere umushinga wa Airport City.
Aya mabwiriza yashyizwe ahagaragara mu itangazo ry’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe ryasohotse ku wa 30 Nyakanga 2026.
Brig Gen Munyengango afite ubunararibonye bw’imyaka irenga 35 mu gisirikare, aho hafi imyaka 30 yayimaze akora imirimo ijyanye n’amahugurwa ya gisirikare, igenamigambi, imicungire y’ibikoresho n’ibikorwa by’ingabo.
Yahawe amahugurwa atandukanye ya gisirikare mu bijyanye no kurwanira mu kirere, kubungabunga amahoro n’umutekano, ububanyi n’amahanga n’izindi nzego zifitanye isano n’umutekano.
Yanahagarariye u Rwanda mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro, aho yabaye Indorerezi ya Gisirikare muri Sudani, ndetse anayobora umutwe w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira mu kirere (Rwandan Aviation Unit 5) wari mu butumwa muri Sudani y’Epfo.

Mu rwego rw’amashuri, Brig Gen Munyengango afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza (Master’s Degree) mu bijyanye n’umutekano yakuye muri National Defence University/National War College i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Afite kandi indi mpamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu mu bijyanye n’ububanyi n’amahanga yakuye muri Kaminuza ya Ghana, ndetse n’impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye n’ibinyabuzima yakuye muri Kaminuza ya Bangalore mu Buhinde, yiyongeraho impamyabushobozi zitandukanye mu bya gisirikare n’uburezi bwa gisirikare.
Ahawe izi nshingano avuye ku mwanya wo kuyobora Brigade ishinzwe ibikoresho mu Ngabo z’u Rwanda, inshingano yari yarahawe kuva ku wa 29 Ukuboza 2023. Mbere yaho yanabaye Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), ndetse akora n’izindi nshingano zitandukanye mu gisirikare.
Ku rundi ruhande, Jules Muheto Ndenga wagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe guhuza ibikorwa bigamije guteza imbere umushinga wa Airport City, na we afite uburambe mu rwego rw’ubwikorezi bwo mu kirere.
Ndenga yari asanzwe ayobora ATL kuva mu 2024, mbere yaho akaba yari Umuyobozi Mukuru w’Umusigire w’iki kigo kuva mu 2017 kugeza mu 2024.
Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n’imicungire y’ubwubatsi yakuye muri Kaminuza ya Birmingham mu Bwongereza, ndetse yanize ubwubatsi muri Kaminuza y’u Rwanda. Yanahawe amahugurwa n’impamyabushobozi zitandukanye mu bijyanye n’imicungire y’imishinga n’iterambere ry’ibikorwaremezo by’indege.

Jules Muheto Ndenga yagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe guhuza ibikorwa bigamije guteza imbere umushinga wa Airport City
Izi mpinduka zije mu gihe u Rwanda rukomeje gushora imari mu guteza imbere urwego rw’ubwikorezi bwo mu kirere, by’umwihariko umushinga wa Airport City uzubakwa ujyanye n’Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga gishya cya Bugesera, ugamije kurushaho guteza imbere ubukungu n’ubucuruzi bw’u Rwanda.









