Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Iterambere (RDB) rwatangaje ko rwahagaritse uruhushya rw’ibikorwa by’imikino y’amahirwe rwa Baron Sports Gaming Ltd (Forzza), rutegeka ko iki cyemezo gihita gitangira kubahirizwa guhera ku wa 30 Nyakanga 2026.
Nk’uko RDB yabitangaje, iri hagarikwa rireba ibikorwa byose bya Forzza mu Rwanda, birimo aho ikorera, ibikorwa by’abayihagarariye (agents), ndetse n’imikino itanga ikoresheje internet.
RDB yasabye iki kigo guhita gihagarika ibikorwa byacyo byose mu Rwanda, kikareka no kubyamamaza cyangwa gukoresha ibyapa n’ibindi bikoresho byo kwamamaza ibikorwa byacyo.
Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Iterambere rwasobanuye ko iki cyemezo cyafashwe nyuma yo gusanga Baron Sports Gaming Ltd yarakoraga inshuro nyinshi ibikorwa bya Casino, nyamara bitari bikubiye mu ruhushya yari yarahawe rwo gukora ibikorwa by’imikino y’amahirwe, bityo ikaba yararenze ku mategeko agenga uru rwego.
RDB yanagiriye inama abaturage kwirinda kwitabira ibikorwa byose by’imikino y’amahirwe bitegurwa na Baron Sports Gaming Ltd (Forzza), kuko bitakiri mu byemewe n’amategeko.
Yashimangiye ko ibikorwa byose iki kigo cyakomeza gukora nyuma y’itangazwa ry’iki cyemezo bizafatwa nk’ibinyuranyije n’amategeko, kandi abazabigiramo uruhare bazahanwa hakurikijwe amategeko abigenga.
RDB yongeye kwibutsa ibindi bigo bifite impushya zo gukora ibikorwa by’imikino y’amahirwe ko bigomba gukorera mu mbibi z’impushya byahawe no kubahiriza amabwiriza n’amategeko agenga uru rwego.
Yagaragaje ko ibikorwa by’imikino y’amahirwe bidafitiwe uruhushya cyangwa birenze ibyo umuntu yemerewe gukora bitemewe mu Rwanda, kandi bishobora kuvamo ibihano birimo guhagarikirwa ibikorwa cyangwa kwamburwa burundu uruhushya.
Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Iterambere rwavuze ko ruzakomeza gukurikirana imikorere y’urwego rw’imikino y’amahirwe, rugamije kurinda ko ibikorwa byose bikorwa mu buryo bwubahiriza amategeko, kurengera abitabira iyi mikino no kurinda inyungu rusange z’abaturage.









