BREAKING

AmakuruPolitiki

Senateri Donatille Mukabalisa yitabye Imana

Senateri Donatille Mukabalisa, wigeze kuba Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite, yitabye Imana azize uburwayi, mu Bitaro Byitiriwe Umwami Faisal i Kigali, aho yari amaze igihe yitabwaho n’abaganga.
Amakuru y’urupfu rwe yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 30 Nyakanga 2026.

Mukabalisa yavukiye i Nyamata, mu Karere ka Bugesera, muri Nyakanga 1960. Yize amategeko, aza no kuba umwarimu wigisha iri somo muri Kaminuza Yigenga ya Kigali (ULK).
Mu buzima bwe bw’umwuga, yakoreye imiryango mpuzamahanga irimo Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO) n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Iterambere (UNDP), aho yamaze imyaka 16 akora ibikorwa bitandukanye by’iterambere.
Yinjiye muri politiki mu Ukwakira 2003, ubwo yatorerwaga kuba Umudepite, umwanya yagumyeho kugeza mu 2008. Mu 2011 yagizwe Umusenateri, akora izi nshingano kugeza mu 2013.

Senateri Donatille Mukabalisa yitabye Imana

Mu 2013 yongeye gutorerwa kuba Umudepite, anatorerwa kuyobora Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite, inshingano yakoze kugeza mu 2024. Nyuma y’izo manda ebyiri zemewe n’amategeko, ntiyongeye kwiyamamaza mu matora y’Abadepite yabaye mu 2024.
Usibye inshingano ze mu Nteko Ishinga Amategeko, Donatille Mukabalisa yari na Perezida w’Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa Buri Muntu (PL), ishyaka ryashinzwe ku wa 14 Nyakanga 1991.
Urupfu rwa Mukabalisa rusize icyuho gikomeye mu buyobozi no muri politiki y’u Rwanda, aho azibukirwa ku ruhare yagize mu guteza imbere imikorere y’Inteko Ishinga Amategeko no mu miyoborere y’igihugu.

Senateri Donatille Mukabalisa yitabye Imana afite imyaka 66 y’ amavuko

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts